Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi, kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Werurwe 2015 yataye muri yombi uwitwa Bapfakurera Samuel w’imyaka 32, utuye mu kagari ka Karambo umurenge wa Nyamiyaga akarere ka Gicumbi, akaba akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 14.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana, yavuze ko uyu Bapfakurera yari asanzwe ari umushumba iwabo w’uyu mukobwa, anakomeza avuga ko ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 22 Werurwe uyu mwana w’umukobwa yatinze gutaha, ageze iwabo baramutonganya banga no kumukingurira ngo yinjire mu nzu nini aho yari asanzwe arara, afata icyemezo cyo kujya kurara mu gikoni aho uwo mushumba yararaga ngo nibwo bigeze nijoro Bapfakurera yamusanze aho yari aryamye aramusambanya.
CIP Hakizimana yamaganye ibyaha nk’ibi bihungabanya ubuzima bw’abantu, anasaba ababikora kubyirinda kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange, anasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu nk’aba basambanya abana n’abakora ibindi byaha muri rusange.
Yagize ati:”umuryango nyarwanda ugomba guhuza imbaraga mu kurwanya icyaha cyo gusambanya abana ndetse n’ibindi byaha, dore ko hari abafatirwa muri ibyo byaha imiryango y’abahohotewe ikanga kubimenyesha inzego z’umutekano”.
Yagiriye inama ababyeyi gukurikirana uburere bw’abana babo, bakamenya ibyo bakora ndetse n’abo bagendana. Yabasabye ndetse kwirinda guhanisha abana ibihano bishyira mu kaga ubuzima bwabo, kandi bakihutira kujyana umwana kwa muganga kugirango asuzumwe neza kandi avurwe, bakirinda no gusibanganya ibimenyetso byifashishwa n’ubutabera.
Mu gihe iperereza rigikomeje, Bapfakurera afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba.
Kinyarwanda
English











