Ni intero ifitwe n’abaturage bo mu murenge wa Kaniga, akarere ka Gicumbi nyuma y’uko bishyiriyeho amatsinda yo kurwanya Kanyanga, ikinyobwa ubundi kitemewe n’amategeko cyagaragaraga nk’icyibasiye abaturage b’uyu murenge, cyane cyane abafite imbaraga zo gukora.
Abatuye uyu murenge, ubu barishimira intambwe bagezeho mu kwiteza imbere ariko cyane cyane bagashimira Polisi ikorera muri aka karere by’umwihariko , ku bufatanye n’izindi nzego, ku ruhare bagize mu ishingwa ry’amatsinda yo kurwanya Kanyanga ari nayo ntandaro yo guhindura imyitwarire ya benshi byanatumye imibereho yabo ihinduka ku buryo bugaragara:
Munyarugerero Nziguye Anastase, ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kaniga avuga ko guhera mu mpera z’umwaka wa 2016 kugeza ubu, hamaze gushingwa amatsinda y’abaturage agera kuri 40 agamije kurwanya kanyanga , aho buri mudugudu ufite itsinda ryawo ku rwego rwa buri kagari ndetse n’iryo ku rwego rw’umurenge.
Nziguye agira ati:” Mbere y’uko aya matsinda ashingwa, umurenge wose warangwaga n’ibibazo by’umutekano muke waterwaga n’uko ahanini wari umeze nk’indiri ya Kanyanga, aho iva si kure ya hano kandi nta mupaka uhari, buri wese byaramworoheraga kujyayo no kugaruka ayizanye, kandi icyo gihe, nta muturage wumvaga arebwa n’icyo kibazo cya Kanyanga zinjizwa ku manywa y’ihangu.
Avuga ko umubare w’abana batiga wagabanutse, umubare w’abitabira ibikorwa by’iterambere nk’umuganda , kuremera abatishoboye ; ibyo kubungabunga umutekano nk’irondo ndetse n’inama zigirwamo ibijyanye na gahunda za Leta byariyongereye cyane.
Akomeza agira ati:” Aho amatsinda yo kurwanya Kanyanga agiriyeho, habaye impinduka zikomeye ku mitekerereze y’abaturage b’uyu murenge, cyane ku birebana n’ububi bwa Kanyanga, ni bwo batangiye kumenya ko hari ibyiza ibabuza ndetse bakwiye guhaguruka bakamagana icuruzwa n’inyobwa ryayo, ni nabwo batangiye gukorana na Polisi n’izindi nzego z’umutekano mu bikorwa byo gukurikirana abayicuruza bakanayinywa.”
Asoza ashimira Polisi ikorera muri aka karere aho avuga ko yagize uruhare mu ishingwa ry’aya matsinda kandi ko, imibereho n’iterambere by’abaturage ba Kaniga byazamutse mu gihe gito kubera imyumvire yabo yahindutse aho yagize ati:”Ni ubwa mbere mu murenge wa Kaniga, tugeze mu kwezi kwa Werurwe tugeze kuri 91,5 % by’abaturage bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza, ni ukubera akazi k’aya matsinda.
Nyabanika Aneth Lea w’imyaka 32, ushinzwe iterambere mu mudugudu wa Kinnyogo, akagari ka Nyamwamba muri uyu murenge, avuga ko itsinda ryo mu mudugudu wabo , ku bufatanye n’ubuyobozi bamaze guhashya Kanyanga kandi byatumye abawutuye batangira ibikorwa bibateza imbere kuko mbere , abagabo cyane cyane biberaga mu bihuru banyweramo Kanyanga, hakora abagore gusa.
Agira ati:” Ubu byarahindutse, iterambere ry’ingo risigaye rireba bose kandi impinduka ziragaragara , Kanyanga yari yaratubujije byinshi ariko twamaze kumenya ukuri, ntituzasubira inyuma, ubu twiyemeje kuyirwanya n’imbaraga zose, aho tunaniwe dutungira agatoki inzego zidukuriye.”
Ntambara Nicolas w’imyaka 31 y’amavuko wo mu kagari ka Bucora, avuga ko yamaze imyaka 7 ayicuruza ndetse yari yaraguze moto yo kuyitunda , nyuma aza gufatwa arafungwa kandi ko amaze umwaka abiretse aho agira ati:” Najyaga hakurya kurangura, litiro nayiranguraga amafaranga 1500 cyangwa 2000 naza nkayigurisha amafaranga 3000 cyangwa 3500, ariko byose ntacyo byamariye uretse gufatwa ngahomba cyangwa ngafungwa, nasigaranye ubukene, ariko ubu natangiye gufatanya n’abandi gukora udushinga twanteza imbere kandi dufatanya kuyirwanya kuko nzi ibibi byayo.”
Ntamitondero Jean de Dieu wigeze gufungwa kubera gucuruza kanyanga, avuga ko uretse icyo gifungo , n’umutungo we wahagendeye agasigara amara masa, yamaze kumenya ibibi bya Kanyanga, yagerageje guhindura imyitwarire akaba amaze kwiteza imbere .
Agira ati:” Mfatanyije n’umugore wanjye ubundi tutavugaga rumwe, natangiye ubuhinzi bw’ibinyomoro kandi iyo byeze, nibura nsarura ibiro 200, bigurishwa amafaranga 300,000 kuko ikiro kigura amafaranga 1500; amafaranga nk’ayo adafite ingaruka aruta miliyoni kuko nigeze kumara amezi abiri mu gihugu nihisha ko Polisi n’ubuyobozi bamfata.”
Arangiza ashima abashyizeho amatsinda yo kurwanya Kanyanga kuko , uretse no kuyirwanya, ababera n’urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku mishinga mito yabateza imbere kandi birimo gutanga umusaruro aho batuye.
Uwimbabazi Vestina w’imyaka 25 wo mu kagari ka Nyarwamba mu murenge wa Kaniga, avuga ko mbere y’uko aya matsinda abaho, abagore bamwe bakurikiraga abagabo mu bihuru bakanyweragamo Kanyanga, ndetse bari barataye agaciro n’ingo zabo zarasenyutse, ariko ubu bagiriwe inama bakabireka ndetse hahindutse byinshi mu mibereho yabo.
Agira ati:” Mbere wabonaga abo bagenzi bacu bameze nk’abataye umutwe, ariko ubu basigaye baza kwifatanya natwe mu mugoroba w’ababyeyi ndetse n’imitekerereze yabo yarahindutse kuko bashubije abana mu mashuri, nabo ubwabo biyitaho kuko mbere basaga nabi cyane, turashima ubuyobozi bwashyizeho amatsinda yo kurwanya Kanyanga .”
Akarere ka Gicumbi, by’umwihariko umurenge wa Kaniga, ni kamwe mu duce dufatwa nk’utwinjiriramo ibiyobyabwenge bitandukanye nka Kanyanga ndetse n’inzoga nyinshi zitemewe mu Rwanda bitewe n’imiterere y’umupaka.
Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi ariko , ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego, bakomeje umurego mu kubirwanya, hakorwa imikwabu ndetse n’ibindi bikorwa byo gukurikirana abanywa n’abacuruza ibi biyobyabwege bitandukanye kuko mu mezi ya Mutarama na Gashyantare, hafashwe Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe bifite agaciro ka 34,730,800 z’amafaranga y’u Rwanda
Kinyarwanda
English










