Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gicumbi: Abiga muri kaminuza b’abakorerabushake mu kwicungira umutekano biyemeje kurushaho gukumira ibyaha

Abanyeshuri 38 b’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing-RYVCP) biga muri Kaminuza y’ikoranabunga n’ubugeni ya Byumba (University of Technology and Arts of Byumba-UTAB) iherereye mu karere ka Gicumbi, biyemeje kunoza gahunda zabo zigamije gukangurira abandi kwirinda ibyaha.

 Ibi babyiyemereje mu kagari ka Gacurabwenge, mu murenge wa Byumba, aho ku itariki 11 Gashyantare baherewe ikiganiro ku kwita ku nshingano zabo, bakaba baragihawe na Inspector of Police (IP) Alphonse Kayonga , akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano mu karere ka Gicumbi.

 IP Kayonga yabwiye urwo rubyiruko kongera imbaraga mu gukumira ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge by’uburyo bwose.

 Yabasobanuriye ko abakora ubucuruzi bw’abantu bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabaha cyangwa bakabashakira akazi cyangwa amashuri meza mu bindi  bihugu, kandi ko  bibasira urubyiruko,  cyane cyane urw’abakobwa. 

 Yakomeje ababwira ko iyo babagejejeyo babambura ibibaranga byose, hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo babaha.

 Yababwiye  ati:"Mu bikorwa byanyu by’ubukangurambaga, mujye mubwira urundi rubyiruko kwima amatwi umuntu waza abizeza bene ibyo bitangaza kuko biba byihishe inyuma imigambi mibisha, ahubwo igihe mumenye amakuru yerekeye ibyo bikorwa byo gucuruza abantu, mujye muhita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo ababikoze cyangwa abategura kubikora bafatwe."

 IP Kayonga yasabye  kandi urwo rubyiruko kujya rusobanurira abandi  ingaruka mbi zo kunywa ,gutunda, no gucuruza ibiyobyabwenge nk’urumogi na mayirungi  ndetse n’inzoga zitemewe nka Kanyanga kimwe n’ibindi binyobwa bitemewe.

 Umuhuzabikorwa wabo, Nganeyezu Emmanuel, yashimye Polisi  y’u Rwanda ku nama yabagiriye, kandi asaba bagenzi be gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha.

 Ushinzwe imyitwarire myiza yabo, Sebano Alphonse, yunzemo agira ati:"Ntawe utanga icyo adafite. Nk’abashinzwe gukangurira abandi kwirinda ibyaha , tugomba gutanga urugero rwiza twirinda ikibi aho kiva kikagera."

 Yasabye bagenzi be kuzirikana impanuro bahawe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere.