Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gicumbi: Abaturage b’umurenge wa Mukarange bashyizeho itsinda ryo kurwanya ibiyobyabwenge

Nyuma y’aho umwaka ushize Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’imirenge y’akarere ka Gicumbi ihana imbibi n’igihugu cya Uganda ariyo Kaniga, Rushaki, Rubaya na Cyuma bagashyiraho amatsinda yo kurwanya ibiyobyabwenge, ku itariki ya 9 Ugushyingo 2017 iri tsinda ryanashyizwe mu murenge wa Mukarange.

Iki gikorwa cyayobowe n’ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Mukarange Mpayimana Venuste, abayobozi b'utugari n'ab'imidugudu igize uyu murenge, abahagarariye inzego z'urubyiruko n'amadini, abagize komite zo kwicungira umutekano, urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano n’abaturage.

Mpayimana yasabye abaturage gushyira hamwe imbaraga, bakarwanya  ibiyobyabwenge bigaragara mu murenge wabo cyane cyane abiyita “Abarembetsi” binjiza bakanacuruza ikiyobyabwenge cya Kanyanga, bagikuye mu bihugu duhana imbibi kuko bihungabanya umutekano.

Yaravuze ati:”Nimukorera neza muri iri tsinda ryo kurwanya ibiyobyabwenge, mukabihashya muzagera ku iterambere rirambye kuko aba bakoresha ibiyobyabwenge aribo babahungabanyiriza umutekano bigatuma mutajya mu bikorwa bibateza imbere.”

Mu kiganiro umupolisi ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere Assistant Inspector of Police (AIP) Alphonse Karekezi yagiranye na bo, yarababwiye ati:"N’ubundi mwari musanzwe muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha, ariko buri umwe yabikoraga ku giti cye. Ubu buryo mwashyizeho rero buzatuma murushaho kubikora neza."

Umwe mu baturage batuye uyu murenge mu kagari ka Rugerero witwa Uwizeyimana Chantal yavuze ati:” Abacuruza ibiyobyabwenge bakurikira inyungu bakura mu kubicuruza ariko bakiyibagiza kob igira ingaruka mbi kuri twe abaturage, baraturembeje rwose.”

Yakomeje avuga ati:”Umutekano ureba buri muntu wese, niyo mpamvu twe abaturage twasanze ari ngombwa kuwugiramo uruhare kuko tutakora ibikorwa byacu nta mutekano dufite.”

Aya matsinda yo kurwanya ibiyobyabwenge bayashinzwe mu mirenge ya Manyagiro na Nyankenke nayo yo muri aka karere ka Gicumbi.