Ku bufatanye bwa Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi n’ubuyobozi bw’ako karere, kuri uyu wa 14 Gashyantare baganirije abaturage b’umurenge wa Kaniga kugira uruhare mu gukumira ibyaha bitari byaba.
Ibi biganiro byabereye mu cyumba cy’inama cy’umurenge babihabwa n’ umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Gicumbi Nteziryayo Anastase ari kumwe na Assistant Inspector of Police (AIP) Janviere Dusengimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturagze muri ako karere.
Umuyobozi w’akarere wungirije Nteziryayo Anastase yasabye abaturage b’uwo murenge kugira uruhare mu iterambere no gukorera muri koperative kugira ngo babashe kuzamurana ndetse no kurangwa n’isuku.
Yagize ati:” Iterambere riraharanirwa ntabwo warigeraho utarigizemo uruhare ariko nanone ntiwarigeraho hatari umutekano. Umutekano nawo rero ukwiye guharanirwa na buri wese kandi mukarangwa n’isuku haba ku mubiri, ku myambaro, aho muba naho mukorera kuko roho nzima ituramu mubiri muzima.”
Meya yanabasabye kujya bitabira gahunda za leta bakagira uruhare mubyo ibateganyiriza bakarwanya ikoresha ry’ibiyobyabwenge cyane ko umuturage wabyishoyemo atajya amenya gahunda za leta aho zigeze nicyo ziteganya kuri we.
AIP Dusengimana yabwiye abaturage ko bafite uruhare mu kwicungira umutekano kuko utareba umuntu runaka ku giti ke ahubwo ko hakenewe ubufatanye kugira ngo buri umwe wese abone umutekano uhagije.
Yagize ati: “Birakwiye ko nk’abaturage duhaguruka tugafasha inzego zishinzwe umutekano mu kuwucunga aho tubona bitagenda neza tukazimenyesha hakiri kare kugira ngo hakumirwe icyashaka kuwuhungabanya kitaraba.”
Akomeza avuga ko hagomba gukazwa amarondo y’umwuga abaturage bakamenya ko gutangira amakuru ku gihe bifasha inzego z’umutekano gukumira ibyaha bitaraba.
Yababwiye ko bidakwiye ko umuturage w’u Rwanda yicwa n’ibiyobyabwenge bikamugira imbata yabyo agata ubwenge.
Ati:” Birakwiye ko tubireka nuwo tubona ushaka kubyishoramo tukamugira inama kuko ntacyiza kibirimo uretse guteza amakimbirane yo mu miryango ,inda zitateguwe, ubujura, urugomo, gufata kungufu n’ibindi byinshi biteza umutekano muke mu bantu”.
Yakomeje abasaba ko nk’uko Polisi yegera abaturage cyane kugira ngo bafatanye gucunga umutekano ndetse no gufatanya mu zindi gahunda za leta zitandukanye,abasaba ko nabo barushaho kwegera Polisi kugira ngo babashe kuzuzanya ku mutekano wabo n’ibyabo cyane ko bo baba bari aho ibyaha bikunda kubera.
Abaturage bishimiye inama bagiriwe n’ubuyobozi biyemeza ko bagiye kuba abafatanyabikorwa mukubahiriza gahunda za leta no kugira uruhare mu kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe.
Kinyarwanda
English











