Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gicumbi : Abaturage barasabwa kugira uruhare mu kurinda ibikorwa remezo

Kuri iki cyumweru tariki 17 Ukuboza , abaturage bo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba bafatanyije na  Polisi ihakorera  guta muri yombi Habumugisha  Emmanuel w’imyaka 28.Uyu Habugisha akaba yarafatanywe insinga z’amashanyarazi zipima ibiro 300.

Inspector of Police(IP) Laurent Harerimana , umuyobozi wa stasiyo ya Polisi ya Byumba ahagaragaye ubu bujura,  yavuze ko ku bufatanye n’abaturage  bagiye mu rugo rwo kwa Habumugisha bahasanga  insinga z’amashanyarazi arimo guhabwa abaturage.

IP Harerimana yagize ati: Amakuru twayahawe n’abaturage, batubwiye ko hari imodoka zikunze kujya kwa Harerimana,tubihuza n’uko hari imwe mu masosiyete akwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu murenge yatubwiye ko yabuze insinga”.

IP Harerimana yakomeje avugako  hahise hategurwa  igikorwa cyo kujya kureba mu rugo kwa Harerimana basanga koko mu mazu ye yo mu gikari harimo ziriya nsinga zingana n’ibiro 300.

Yakomeje ashimira abaturage  uburyo bakomeje guha amakuru Polisi y’u Rwanda,ariko abashishikariza  kumva ko bagomba gukomeza kurinda ibikorwa remezo leta igenda ibegereza,ntibikomeze kwangirika barebera.

Yagize ati: "Ibikorwa remezo bifitiye akamaro abaturage n’igihugu muri rusange. Kubyangiza cyangwa kubyiba, uretse kuba ari ibyaha, bigira ingaruka mbi kuwabikoze cyangwa uwabigizemo uruhare."

Yakanguriye abaturage kurushaho kubirinda, binyuze mu gutanga amakuru ku gihe ashobora gutuma hakumirwa ibikorwa bishobora kubyangiza cyangwa kubyiba, ndetse ashobora gutuma hafatwa ababikoze.

IP Harerimana yagiriye abantu inama  yo gukora aho gutega amaramuko ku kwiba, kuko kuri we, hari byinshi byo gukora kugira ngo umuntu atere imbere.

Yabakanguriye kandi kuba ijisho ry’umuturanyi kugirango hakumirwe, hanarwanywe ibyaha muri rusange.

Yagize ati: “Turashimira abaturage uburyo badufasha  bakaduha amakuru, ariko cyane cyane turabasaba kumva ko umutekano w’igihugu nabo ubareba, batanga amakuru ku muntu wese ukora ikinyuranyije n’amategeko”.

Kugeza ubu iperereza riracyakomeza kugira ngo  hamenyekane abandi bantu baba bari inyuma y’ubu bujura bw’insinga kuko ubundi  amasosiyete ageza ibikorwaremezo ku baturage aba afite abazamu barinda ibikoresho. 

Ingingo y’406 y’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ku bushake, usenya cyangwa wonona, ku buryo ubwo ari bwo bwose, burundu cyangwa igice kimwe, amazu, amateme, ingomero, impombo z’amazi n’inzira yazo, imihanda, inzira za gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi,amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5)n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku nshuro icumi (10) z’agaciro k’ibyangijwe.

Iyo gusenya cyangwa konona byakozwe ku bushake, hakoreshejwe urutambi, ibisasu, intwaro cyangwa ikindi kintu giturika, igihano cy’igifungo kibakuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshanu (5) kugeza ku nshuro icumi (10) z’agaciro k’ibyangijwe.

Iyo gusenya cyangwa konona ku bushake byateje ubumuga budakira, ukoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n’itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

Iyo gusenya cyangwa konona ku bushake byateje urupfu rw’umuntu cyangwa rw’abantu benshi, igihano kiba igifungo cya burundu.