Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gicumbi: Abaturage bafashe ingamba zo kuvugurura imikorere y’amarondo y’umwuga mu rwego rwo kwicungira umutekano

Kuri uyu wa 5 Mutarama mu karere ka Gicumbi habereye inama y’umutekano yaguye yahuje abayobozi b'imirenge, ubuyobozi bw'akarere n'inzego zishinzwe umutekano.Muri iyi nama,aba bayobozi bafashe ingamba zo kurushaho kwicungira umutekano biciye mu marondo y’umwuga  cyane cyane barwanya ibiyobyabwenge byo ntandaro y’ibyaha.

Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi Superintendent (SP) Gaston Karagire, umuyobozi mukuru akaba yari umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Juvenal Mudaheranwa.

Muri iyi nama byagaragaye ko muri aka karere amarondo ya ninjoro yakorwaga  mu buryo butanoze,SP Karagire asaba abanyamabanga nshingwabikorwa  gukosora uburyo amarondo yakorwagamo.

Yavuze ko mu  igenzura ryakozwe na Polisi mu minsi mikuru isoza umwaka  byagaragaye ko amarondo atakozwe neza.

Yagize ati: “Turasaba ko abanyamabanga nshingwabikorwa bazajya bangenzura amarondo  kuko byagaragaye ko ubundi bapanga abantu ku marondo bikarangirira aho.

SP Karagire yagarutse ku kibazo cy’ibiyobyabwenge bitera abantu gukora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, gufata ku ngufu, n’ubujura n’ibindi. Asaba gukomeza ubufatanye bumaze iminsi bugaragara mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Ubufatanye bumaze iminsi bugaragara mu kurwanya abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge burashimishije, turasaba ko ubu bufatanye bukomeza,ariko twongere imbaraga”.

Yakomeje asaba ko  imicungire y'umutekano wa za Sacco nayo yakongerwamo imbaraga kuko  haba hari amafaranga menshi  y’abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Juvenal Mudaheranwa  wari uyoboye iyi nama yasabye abayobozi  ku nzego z’ibanze(utugari n’imirenge) gukomeza  ubukangurambaga  mu baturage mu kugira uruhare mu kwicungira umutekano, bagakorana n’abayobozi babo n’inzego z’umutekano. Yanabasabye gukomeza kugira uruhare mu gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.

Yanashishikariza abaturage kugira isuku ku mubiri no mu ngo zabo ndetse bagashyira imbaraga mu gufasha imiryango itishoboye.

Yagize ati:”Hari ikibazo cya bamwe mu baturage usanga badafite isuku ihagije mu ngo zabo, hari abo usanga batagira ubwiherero.Mubegere mubakangurire kugira isuku ndetse murebe n’abatabishoboye mubafashe mubahe  umuganda”.

Yabasabye no gukora ubugenzunzi mu midugudu bakamenya abantu batishoboye bakeneye gufashwa mu buryo butandukanye bagafashwa.

Ikibazo cy’amazi macye cyakunze kuvugwa mu mirenge imwe n’imwe yo muri  aka karere ubu ngo cyarakemutse kuko habonetse abafatanyabikorwa na leta mu kugeza  amazi meza mu baturage.

Abayobozi mu nzego z’ibanze bari aho bakaba batashye bishimira inama bagiriwe, biyemza ko bagiye gukosora ahari amakosa hose cyane cyane mu gukaza amarondo y’umwuga.