Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean marie Vianney yasabye abantu 153 bakoraga ibirebana n’ibiyobyabwenge ndetse n’inzererezi bari kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Rukomo mu karere ka Gicumbi kwitandukanya n’ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Ubwo kuwa kane tariki ya 8 Ugushyingo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru n’umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara Assistant Commissioner of Police ACP Eric Mutsinzi baherekejwe n’abandi bayobozi basuraga ikigo ngororamuco (Transit Center) cya Rukomo yavuze ko iyo abantu bari mu bigo ngororamuco igihugu kiba kiri gutakaza amaboko.
Guverineri Gatabazi yasabye abari kugororwa gusobanukirwa neza gahunda za leta, bakareka ibikorwa bibi bidindiza iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.
Ati “Kuba muri aha ni imbaraga zirimo zipfa ubusa kandi byatangiye kera igihe mwiyemezaga gukosha imbaraga mu bintu bibi aho kuzikoresha mwiyubaka munubaka igihugu mu buryo bubahesha ishema.”
Yibukije abarimo kugorarwa ko bakwiye kwerekana impinduka vuba mu migirire yabo bagasohoka bakajya gukora ibikorwa byo kwiteza imbere ariko hagira uwogera kugaragaraho ingeso n’ibikorwa bibi akagarurwa kugorwa byihuse.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Assistant Commission of Police (ACP) Eric Mutsinzi yasabye abantu kwirinda ibyaha cyane cyane ibyerekeranye n’ibiyobyabwenge kuko biteza ibibazo umuryango nyarwanda wose.
Yagize ati “Raporo twakira zitwereka ko hafi ya mwese muri hano ku mpamvu z’ibiyobyabwenge, ndizera ko inyigisho muhabwa zirimo kubafasha guhinduka ku buryo muzahindura n’abandi muzi mwakoranaga batarafatwa kuko ntituzasinzira igihe ibiyobyabwenge bikigaragara, tuzabirwanya kugeza bicitse.”
ACP Mutsinzi yibukije buri wese ko afite uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane ibirebana n’ibiyobyabwenge kuko ari intandaro y’ibindi byaha bihungabanya umutekano kandi bikagira uruhare mu kwangiza urubyiruko n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Ikigo ngororamuco cya Rukomo kirimo abantu 153 ku mpamvu zitandukanye ariko ziganjemo izo kugucura, gutunga cyangwa gukoresha ibiyobyange. Bahabwa inyigisho z’uburere mboneragihugu, izirebana n’ingaruka z’ibiyobyabwenge no kubyirinda ndetse no kubashishikariza kugira uruhare muri gahunda za leta kuko usanga abenshi baraziteye umugongo.
Abagororerwa muri iki kigo iyo bamaze kugaragaza ko inyigisho bahabwa zumvikanye bashyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zaho baturuka kugira ngo zijye zikurikirana imikorere yabo mu muryango nyarwanda, ubundi bagatangirwa raporo y’imyitwarire ibaranga muri rusange kugira ngo byemezwe ko bisubiyeho cyangwa bagikeneye kurushaho kwigishwa.
English









