Mu bikorwa bya Polisi ku bufatanye n?izindi nzego z?umutekano kuri iki cyumweru tariki ya 6 Kamena Polisi yafashe abantu batatu barimo kwinjiza amasashe mu Rwanda bayavanye mu gihugu cya Uganda. Bafatiwe mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kaniga mu Kagari ka Mulindi, Umudugudu wa Gisunzu. Abafashwe ni Nyirabagarura Joserine ufite imyaka 37, Ruryasingura Claudine w?imyaka 36 na Nizeyimana Elia bombi bafatanwe amapaki 148 harimo amasashe 29,600.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Minani yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage bafatirwa mu nzira bavuye muri Uganda.
Ati? Bariya uko ari batatu bafashwe saa saba, bageze ku bashinzwe umutekano barabahagarika bareba ibyo bafite basanga harimo amasashe bavuga ko bayakuye mu gihugu cya Uganda. Bavuga ko bayakurayo bakaza kuyacuruza mu bacuruzi ba butike mu Rwanda.?
Bavuga ko atari ubwa mbere bakoze buriya bucuruzi kuko ngo bafite ahantu bajya bakahahurira n?abaturage ba Uganda bakabaha ariya masashe nabo bakaza mu Rwanda kuyacuruza mu bacuruzi bafiti za butike.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yongeye kwibutsa abaturage ko amasashe atari meza ku bidukikije ariyo mpamvu Leta y?u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuyahagarika ku butaka bw?u Rwanda. Yasabye abaturege kureka ibikorwa byo kuyinjiza mu Rwanda mu buryo ubwo aribwo bwose ndetse n?abo babonye bayacuruza cyangwa bayapfunyikiramo abantu ibicuruzwa bajye bihutira gutanga amakuru.
Ati? Impuguke mu bijyanye n?ibidukikije bemeje ko amasashe iyo ageze mu butaka butongera kwera kuko ntabora. Zinavuga ko amasashe iyo uyatwitse umwotsi wayo wangiza ikirere bikangira ingaruka ku myanya y?ubuhumekero.?
SP Minani yakomeje yibutsa abaturarwanda kwirinda kwambuka Igihugu mu buryo butemewe ngo bajye guhura n?abaturage b?Igihugu cya Uganda kuko bashobora gukurayo icyorezo cya COVID-19 bakaza kucyanduza abaturarwanda.
Polisi y?u Rwanda imaze iminsi ifata abantu abakwirakwiza amasashe mu Rwanda kuko mu cyumweru gishize hari abandi bafatiwe mu Mujyi wa Kigali bayacuruza.
Inkuru bijyanye: Gasabo: Abantu babiri bafatanwe amapaki 400 y?amasashe
Itegeko n? 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n?icuruzwa ry?amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo ya 10 ivuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n?ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?inshuro icumi (10) z?agaciro k?ayo masashe n?ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 ivuga ko Umuntu uranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n? ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n?ibyo bikoresho akabyamburwa.
Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).
Kinyarwanda
English










