Kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Kamena mu masaha ya saa tatu, Polisi y?u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye n?inzego z?ibanze bafashe abantu basenga mu buryo bunyuranyije n'amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagera kuri 19 bari mu ishyamba ry'ahitwa Ikadeshi riherereye mu Mudugudu wa Nyirabadugu mu Kagari ka Gihermbe, Umurenge wa Kageyo. Aba uko ari 19 basengera mu matorero atandukanye ariyo ADEPR no muri Kiriziya Gatolika, bakaba baraturutse mu turere twa Gicumbi, Rulindo na Burera.
Umuyobozi w?Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix yasabye aba bafashwe kimwe n?abandi baturage bagize Akarere ka Gicumbi muri rusange kwivanamo imyumvire yo kumva ko muri ririya shyamba ariho babonera ibisubizo by?ibyo bakeneye.
Yagize ati ?Ntabwo mukwiye kuba muri iki gihe mugifite imyumvire nk?iyi ituma muta imirimo yanyu mugakurikira imyemerere itariyo ngo nimujya muri riya shyamba nibwo muzasubizwa. Turabasaba kureka ibibarangaza mukita kubibateza imbere kandi mugakomeza kurwanya icyorezo cya Covid-19.?
Meya Ndayambaje yabwiye abaturage ko hari insengero na Kiliziya zemerewe gusengerwamo ko bakwiye kujya abarizo bagana kandi naho bagakurikiza amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bakareka kujya birirwa basenga mu buryo bunyuranyije n?amabwiriza cyane ko umukrisito w?ukuri aruwumvira amabwiriza y?abayobozi.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Minani yavuze ko gufatwa kw?aba basengaga mu buryo bunyuranyije n?amabwiriza yo kurwanya no kwirinda Covid-19 ari amakuru bahawe n?abaturage.
Yagize ati ?Abaturage baduhaye amakuru ko mu ishyamba ry?ahitwa Ikadeshi harimo abantu bari kurisengeramo maze dufatanyije n?ubuyobozi bw?inzego z?ibanze duhita tujyayo turabafata dusanga baturutse mu turere dutatu dutandukanye no mu matorero atandukanye.?
SP Minani yibukije abaturage ko bakwiye kumva no gukurikiza amabwiriza atangwa n?inzego zibishinzwe ajyanye no kurwanya Covid-19 bakirinda gusengera ahantu hatemewe by?umwihariko ahashobora kubateza ibibazo.
Yagize ati ?Birababaje kubona abantu batumva, kuri uyu wa Gatandatu nibwo twafatiye mu nzu y?umuturage abantu 30 barimo basenga none hadaciyemo n?undi munsi hafashwe abandi 19. Aba bo usibye kuba banarenga ku mabwiriza yashyizweho yo kurwanya Koronavirusi, ririya shyamba bajya gusengeramo riri ku musozi uhanamye ahantu bashobora kuba bahuriramo n?ibibazo bitandukanye birimo kuba bahanuka kuko hacuramye, kuba babatega bakabagirira nabi nko kubambura kubafata kungufu n?ibindi bitandukanye. Turasaba abaturarwanda rero kwirinda gusengera ahantu habashyira mu kaga.?
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yibukije abakomeje kurenga ku mabwiriza yashyizweho ko bakwiye kubireka kuko Polisi itazigera ihwema kubafata, anashimira abaturage badahwema kuyiha amakuru yabarenga kuri aya mabwiriza.
Abafashwe bajyanwe kuri Stade ya Byumba kugirango barigishwa nyuma bacibwe amande yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Inkuru bijyanye: Gicumbi: 30 barimo abanyeshuri ba kaminuza bafashwe barimo gusenga binyuranije n'amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Kinyarwanda
English









