Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gicumbi: Abahoze bakoresha ibiyobyabwenge biyemeje kubireka

Abahoze bakoresha ibiyobyabwenge 66 bo mukarere ka Gicumbi bari mumahugurwa   kubibjyanye n’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo.

Ayo mahugurwa akaba yaratangiye taliki ya 29 gicurasi uyu mwaka akaba abera murenge wa kageyo mu kagari Rukomo .

Abitabiriye ayo mahugurwa akaba ari abahoze banywa ibiyobyabwenge n’ababicuruzaga.

Mumasomo bahawe harimo: uruhare rw’urubyiruko mukurwanya ibiyobyabwenge ,Indangagaciro n’umuco nyarwanda,amwe mumategeko ahana ibyaha mu Rwanda ,ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge,indwara z’ibyorezo gahunda za leta  n’uruhare rw’urubyiruko mu iterambere rirambye.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Alexandre Mvuyekure akaba n’umwe mubatanze amasomo yasabye abitabiriye ayo maahugurwa ko bakwiye kuba umusemburro w’amahoro aho batuye, bagahindura amateka yabo bagatangira ubuzima bushya buzira ibiyobyabwenge kandi bakagira inama abakishora mubikorwa by’ibyaha .

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Gicumbi  SSP Felix Bizimana yaganirije  abitabiriye amahugurwa ku bubi byo gukoresha ibiyobyabwenga harimo urugomo,ubujura ibyaha bikorerwa mu ngo gucikiriza amashuri n’ibindi.Kubera izo mpamvu yabasabye guhinduka,bakigisha abo basize ububi bw’ibiyobyabwenge kandi bagatanga amakuru kubica amatwi ntibumve inama bagirwa.

Evariste Sibomana w’imyaka 36 akaba afite abana barindwi akaba ari n’umwe mubari mumahugurwa yagize ati”Nanjye ubwange nakoreshaga ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga iyo nabaga maze kuyinywa natezaga umutekano mucye kandi nkakunda kurwana,nakomeje no kuyicuruza n’ubwo narinzi ko ari bibi ariko ubu nkaba niyemeje ko ningera murugo  nzigisha abazinywa n’abazicuruza kubireka “

Sibomana yakomeje kandi agira ati aya mahugurwa ambereye ingirakamaro kuko menye ko ntakiza kiri mukwishora mubiyobyabwenge.