Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gerayo Amahoro yazanye impinduka ku mutekano wo mu muhanda

Ubuzima bw’abantu barenga Miliyoni ku isi, buri mwaka buhitanwa n’impanuka zo mu muhanda. Umutekano wo mu muhanda ureba buri wese, ari nayo mpamvu usanga iki kibazo gihagurukirwa cyane na Leta z’ibihugu ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kugira ngo umuntu wese yumve ko ari inshingano ze kuwusigasira.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), muri raporo ya 2023, wagaragaje ko mu gihe cy’umwaka umwe, abantu miliyoni 1.19 bitabye Imana bazize impanuka zo mu muhanda.

Raporo igaragaza kandi ko impanuka zo mu muhanda zikomeje kuza imbere mu bitwara ubuzima bw’abantu benshi ku isi, aho abanyamaguru n’abanyamagare bagira ibyago byinshi byo kwibasirwa n’impanuka zihitana ubuzima.

Mu Rwanda, mu mwaka wa 2023, impanuka zo mu muhanda zigera kuri 700 zahitanye ubuzima bw’abiganjemo abanyamaguru, abatwara amagare n’abatwara moto.

Gerayo Amahoro 

Guhindura imyumvire y’abakoresha umuhanda ni zimwe mu ngamba zafashwe na Polisi y’u Rwanda binyuze mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ hagamijwe gutuma umuhanda ukoreshwa mu buryo butanga icyizere cy’umutekano usesuye.

Tugiye kubagaragariza akamaro ka Gerayo Amahoro n’uburyo ari ngombwa gushishikariza abakoresha umuhanda kugira imyitwarire ikwiye izira uburangare, kumva ko umutekano w’umuhanda uri mu nshingano za buri wese no kuwugira amahitammo kugeza bibaye umuco.

Kwirinda impanuka no kurengera ubuzima

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije ahanini gukumira impanuka no kurokora ubuzima binyujijwe mu kwigisha no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko y’umuhanda hatangwa ubutumwa bwibanda ku gukumira imyitwarire ishobora guteza impanuka ku mihanda. 

Kugaragara mu mihanda mu mpuzankano kw'abapolisi, kugenzura ko abatwara ibinyabiziga batanyoye ibisindisha no kureba ko amabwiriza y’umuhanda yubahirizwa; bigira uruhare rugaragara mu gukumira impanuka ziterwa n’umuvuduko mwinshi, iziterwa no gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, gutwara ukoresha telefone n’ibindi bishobora kuba intandaro y’impanuka.

Kwigisha, Gutanga ubutumwa no kubugeza kure

Gahunda ya Gerayo Amahoro ntiyibutsa abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y’umuhanda gusa, ni n’uburyo bwo kwigisha no gutanga ubutumwa. Uretse kwibutsa abakoresha umuhanda uruhare rwabo mu kurwanya impanuka, Gerayo Amahoro inatanga ubutumwa bufasha abakoresha umuhanda gusobanukirwa neza ingamba zo kuzirinda na bo bagafata iya mbere mu kubugeza ku bandi.

Gahunda ya Gerayo Amahoro kandi ikubiyemo byinshi birimo n’uburyo bwo gukoresha ibibazo bibarizwa ku mihanda (Street quiz) byerekeranye no gukoresha umuhanda neza, ubukangurambaga bukorerwa ku mihanda mu bice bitandukanye by'igihugu, mu bigo bya Leta n’ibyigenga, insengero n’imisigiti, amashuri, amasoko, aho abagenzi bategera imodoka n’ahandi hahurira abantu benshi.

Ni Gahunda yihatiye gusobanurira abanyamaguru uko bashobora kugira uruhare ku mutekano wo mu muhanda, bakurikiza amabwiriza agenga umuhanda nko kwambukira ahabigenewe, gushishoza mbere yo kwambuka, kwitegereza ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda, kutarangarira kuri telefone zigendanwa igihe bambuka, kwitonda bageze mu nkomane n’amasangano y’imihanda n’ibindi.

Ibi bifasha abanyamaguru gufata ibyemezo nyabyo, kutabangamira urujya n’uruza no kubungabunga umutekano mu muhanda.

Kwibanda ku myitwarire iteye inkeke mu muhanda

Ubukangurambaga bwibanda na none ku myitwarire ishobora guteza akaga mu muhanda nk’uburangare mu gihe utwaye, kutambara umukandara no gutwara wanyoye ibisindisha. 

Mu gukemura ibyo bibazo byihariye, Gerayo Amahoro yibanda kuri iyo myitwarire hagamijwe kugabanya impanuka ishobora guteza n’ubukana bw’ingaruka zazikomokaho mu gihe zaba zibaye.

Kuvugurura no kunoza Ibikorwaremezo

Polisi y’u Rwanda ifatanya n’abashinzwe gutegura igishushanyo cy’imijyi n’inzego zishinzwe ibikorwaremezo mu rwego rwo kuvugurura ibikorwaremezo n’ibyapa byo ku mihanda.

Hagiye hasiburwa imirongo abanyamaguru bambukiramo (Zebra crossing) n’indi igenda yongerwa aho bikenewe, hanavugururwa ibimenyetso n’ibyapa byo ku mihanda mu rwego rwo gukumira impanuka binyuze muri gahunda ya Gerayo Amahoro.

Gufasha abakoresha Umuhanda kwirinda impanuka

Kugira ngo umutekano wo mu muhanda ugerweho, bijyana n’uko ibyiciro byose by’abawukoresha batera intambwe yo kumva ko ubareba bakawugira uwabo.

Gerayo Amahoro ishyira imbaraga nyinshi mu gushishikariza abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo, kwifashisha abapolisi bambaye impuzankano mu muhanda n’uburyo bw’ikoranabuhanga nka Kamera zigenzura umuvuduko n’izishyirwa mu masangano, bigafasha mu gukumira no gukebura abantu ngo bashyire umutekano n’ubuzima bw’abantu imbere y’ibindi byose.

Gutanga ubutabazi n’ubufasha byihuse 

Usibye gukumira no gukebura abatubahiriza amabwiriza yo mu muhanda, Gerayo Amahoro igera no ku butabazi ndetse no gutanga ubufasha mu gihe habaye impanuka. Ubutabazi bwihuse bugira uruhare mu kugabanya ingaruka z’impanuka no kurokora ubuzima binyuze mu kwihutisha ubuvuzi.

Gerayo Amahoro ni iya buri wese

Gahunda ya Gerayo Amahoro ikubiyemo ingamba  zitandukanye zirimo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza y’umuhanda, kwigisha no gukorana n’abafatanyabikorwa mu kunoza imikoreshereze y’imihanda mu gihugu. 

Ni gahunda yibanda ku gushishikariza abakoresha umuhanda kumva ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano za buri wese, bagira indangagaciro zo kwirinda icyateza impanuka aho kiva kikagera kugeza bibaye umuco. ‘Gerayo Amahoro’.