Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GERAYO AMAHORO: Abamotari biyemeje kugaragaza impinduka mu kunoza umurimo no kwirinda impanuka

Abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Werurwe, bahize umuhigo wo kugaragaza impinduka mu mikorere no kwirinda icyo ari cyose gishobora kuba intandaro y’impanuka.

Ni mu nama yabereye kuri Sitade ya Kigali yitiriwe Pele i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye.

IGP Namuhoranye, yasabye abamotari kurangwa na disipuline mu mikorere n’imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda.

Yagizi ati: “Umurimo mukora ugira uruhare mu iterambere ry’umuryango nyarwanda n’igihugu muri rusange, niyo mpamvu dushaka ko mu mezi macye uhinduka umurimo unoze, uzana abanyamahanga kuza kubigiraho kandi bikaba bizwi ko hari icyizere cy’uko umumotari ava mu rugo agasubirayo amahoro.”

Yabasabye kunyura ahabugenewe bubahiriza inzira z’abanyamaguru n’imirongo bambukiramo umuhanda (zebra crossing), kutavugira kuri telephone batwaye, bubahiriza umuvuduko wagenwe n’andi mategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda kandi birinda uburangare bwabateza impanuka.

Mu mpanuka 89 zabaye mu mezi abiri ya mbere y’uyu mwaka wa 2024, 16 muri zo zaturutse ku burangare bw’abatwara amapikipiki byatumye abantu 19 bahitanywe n’izo mpanuka 10 muri bo bari abamotari, abagenzi bari batwaye 6 n’abanyamaguru bahutajwe nazo batatu.

IGP Namuhoranye yabasabye kurangwa n’ubunyamwuga, Ikinyabupfura n’imyitwarire myiza babyikoresheje ku buryo buri wese azabona koko, ko mu bihe biri imbere bahindutse bakirinda amwe mu makosa bakoraga bidaturutse ku gutinya kuyahanirwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yashimiye uruhare rw’abamotari mu iterambere ry’igihugu no gufasha abashyitsi batandukanye basura igihugu mu ngendo bakora mu gihugu ndetse n’uruhare rwabo mu kubaka umujyi ucyeye, ugendwa kandi utekanye.

Yagize ati: “Tubashimira byinshi byiza mukora bituma Umujyi wacu urushaho gusa neza, ariko mu rwego rwo kurushaho kuwubungabunga turabasaba gufata neza ibidukikije birimo umwuka duhumeka, mutunganya moto zanyu kugira ngo zisohore umwotsi udahumanya ikirere, mugira isuku ku mubiri no ku myambaro, mwirinda guta aho mubonye ibikoresho birimo amacupa n’ibindi bituma umujyi udasa neza cyangwa se gucira aho mubonye hose.”

Yabasabye kubahiriza amategeko n’amabwiriza nk’uko biyemeje urugendo rw’impinduka bakazagaragaza ko bahindutse koko, ku buryo nta kibazo bazagirana n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda.