Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GERAYO AMAHORO: Abakoresha umuhanda bakomeje kwibutswa kwirinda amakosa ateza impanuka

Polisi y’u Rwanda yakomeje ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ mu cyumweru gishize, yibutsa abakoresha umuhanda barenga 10,200 hirya no hino mu gihugu, kwirinda uburangare n’andi makosa yose ashobora guteza impanuka.

Muri ubu bukangurambaga, higishijwe ibyiciro bitandukanye by’abakoresha umuhanda, ni ukuvuga; abatwara ibinyabiziga birimo imodoka ntoya, moto, amakamyo na za bisi, abatwara amagare, abanyamaguru n’abanyeshuri, aho abapolisi babasangaga mu mihanda no ku mashuri hirya no hino mu gihugu.

Bwabereye kuva ku wa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2024, mu turere dutandukanye turimo; Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Gatsibo, Ngoma, Nyagatare, Bugesera, Kirehe na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ubutumwa bwatangiwe kandi mu turere twa Rutsiro, Ngororero, na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, mu turere twa Ruhango, na Nyamagabe mu Majyepfo no mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abanyeshuri bibukijwe kugendera mu ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda aho ibinyabiziga biza bibaturuka imbere babireba, mbere yo kwambuka kubanza guhagarara ku nkengero z'umuhanda bakareba iburyo n’ibumoso  no gutega amatwi ko nta kinyabiziga kiri hafi, kwirinda kwiruka mu muhanda cyangwa kuwukiniramo, kudahagarara mu modoka cyangwa gusohora umutwe hanze n’andi makosa. 

Abatwara ibinyabiziga bakanguriwe kwirinda gukoresha cyangwa kuvugira kuri telefone batwaye, kwirinda gutwara ikinyabiziga banyoye ibisindisha cyangwa bananiwe, kwirindsa kurenza umuvuduko wateganyijwe cyangwa gukubaganya akagabanyamuvuduko kandi basabwa kubahiriza   uburenganzira bw’abanyamaguru.

Ni mu gihe abatwara amagare bibukijwe kwirinda gufata ku binyabiziga cyane cyane amakamyo, kwirinda gutwara igare nyuma ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18H00), kutagendera mu muhanda hagati no kudatwara ibintu birenze ubushobozi bw’igare.

Abagenzi mu binyabiziga bitandukanye bashishikarijwe kwambara umukandara mu gihe bari mu modoka na kasike kuri moto no kujya bagira inama umushoferi, umumotari cyangwa umunyonzi ubatwaye, kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo babashe kugera iyo bagiye amahoro.