Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GERAYO AMAHORO: Ubukangurambaga bwa Turindane bwatangirijwe ku bakoresha umuhanda mu Karere ka Rubavu

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’ibikorwaremezo, Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’abandi bafatanyabikorwa, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo, batangije ubukangurambaga ‘‘Turindane-Tugereyo amahoro’’ mu Karere ka Rubavu, bwibutsa abakoresha umuhanda kurangwa n'imyitwarire myiza, buri wese afata iya mbere mu kwirinda icyamuteza impanuka kikayiteza na mugenzi we basangiye umuhanda.

Ubu bukangurambaga bwabereye mu mirenge ya Rugerero na Gisenyi, bwahuje ibyiciro byose by’abakoresha umuhanda bose; abashoferi, abatwara amapikipiki n’abanyonzi bakorera mu bice bitandukanye bigize aka karere. 

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo Jean de Dieu Uwihanganye, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’ubukangurambaga ‘Turindane Tugereyo Amahoro, avuga ko izajya ihora yibutsa abakoresha umuhanda ko bagomba kurindana kandi ko umuhanda ugomba kuba igikorwaremezo cy’ubukungu aho kuvutsa abantu ubuzima.

Yagize ati: ‘‘Leta y’U Rwanda yubaka ibikorwaremezo birimo n’imihanda kugira ngo idufashe mu iterambere ryacu rya buri munsi nk’isoko y’ubukungui atari ukugira ngo bidutware ubuzima cyangwa ngo bidusigire ubumuga budakira, bityo ntabwo ari ahantu ho kujya uvuga ngo sinzi ko ndi bugaruke amahoro.’’



Uwihanganye yakomeje abasaba kwita ku bikorwaremezo bakirinda kubyangiriza, yibutsa kandi ko muri iyi ntara y’Iburengerazuba harimo gukorwa imihanda myinshi myiza izakomeza kubafasha mu iterambere ko icyo basabwa ari ukubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda bubahiriza n’andi mategeko y’umuhanda, bakirinda n’uburangare ubwo ari bwo bwose mu rwego rwo kwirinda impanuka, aboneraho gusaba abafite imodoka kuzipimisha imyuka ihumanya ikirere.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yabwiye abakoresha umuhanda ko ubu bukangurambaga bwa ‘‘Turindane-Tugereyo amahoro’’ buje kunganira ubwari busanzwe, hagamijwe kuzamura uruhare rw’abakoresha umuhanda mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Yagize ati: “Ubu bukangurambaga dutangiye uyu munsi buribanda kuri buri cyiciro cy'abakoresha umuhanda umunsi ku munsi kugira ngo barusheho kwirinda icyateza impanuka.”



IGP Namuhoranye yihanangirije abatwara amapikipiki bitwara nabi biseseka cyangwa bagaca mu byerekezo bitemewe, abatwara ku muvuduko urenze uwagenwe n’abatwara banyoye ibisindisha.

Yongeyeho ko abatwara ibinyabiziga bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda n’ibimenyetso byawo kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’ubw’abo batwaye.

IGP Namuhoranye kandi yakebuye abatwara amakamyo n’amabisi ko umutekano wo mu muhanda utagomba gushingira gusa ko mu muhanda hari abapolisi ahubwo bakwiriye kumva ko ari inshingano zabo gutwara abagenzi bakagera aho bajya amahoro birinda gutwara banyoye cyangwa ku muvuduko ukabije, gutwara bananiwe, kuvugira kuri telefone, kunyuraniraho ahatemewe n’indi myitwarire yateza impanuka.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko ku bijyanye n’imiterere y’iyi ntara by’umwihariko mu Karere ka Rubavu hari imisozi n’amakorosi menshi bituma hashobora kuba impanuka bityo bakwiye kujya bitwararika.

Yagize ati: "Mu mezi atatu ashize yonyine, impanuka zakomerekeje abantu 341 zihitana 26. Mugomba kumenya imiterere y’imihanda mukoresha mukamenya n’uko mwigengesera bitewe n’aho mugeze mu rwego rwo gukumira impanuka."

Yashimiye Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’abakoresha umuhanda bitabiriye ubu bukangurambaga, asaba ko hakomeza ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, abashinzwe ibikorwaremezo no gutwara abantu n’ibintu mu gukumira impanuka zo mu muhanda no kurokora ubuzima.

Ubukangurambaga bwa Turindane-Tugereyo Amahoro ni gahunda nshya ya Gerayo Amahoro yatangijwe na Polisi y’u Rwanda hagamijwe kurushaho kuzamura  imyumvire y’abakoresha umuhanda mu byiciro byose mu byerekeranye no gusobanukirwa amategeko n’amakosa akorerwa mu muhanda akaba intandaro y’impanuka.

 
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yashimangiye ko ubu bukangurambaga bureba buri wese ukoresha umuhanda kandi ko ubufatanye bwa buri wese bukenewe mu rwego rwo kurwanya impanuka.

Yagize ati: “Gerayo Amahoro itangizwa muri 2019 yibanze mu kwigisha amategeko yo mu muhanda no gusaba abakoresha umuhanda kwitwararika birinda impanuka kandi yatanze umusaruro mu bijyanye no kugabanya umubare w’impanuka zabaga n’abo zagiragaho ingaruka.”

ACP Rutikanga yasobanuye ko ubutumwa bwa Turindane-Tugereyo Amahoro bushamikiye kuri Gerayo Amahoro by’umwihariko mu gukangurira abakoresha umuhanda kwigengesera birinda bakarinda na bagenzi babo bawusangiye impanuka. “Twese umutekano wo mu muhanda uratureba, icyo dusabwa ni ukwitwararika no koroherana, Turindane tugereyo amahoro ntibibe imvugo gusa tubizirikane buri gihe dukoresha umuhanda.”