Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026, Polisi y'u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda ku nsanganyamatsiko ya 'Turindane, Tugereyo Amahoro' ku bakoresha umuhanda mu Karere ka Kayonza.
Bwabereye mu kigo abagenzi bategeramo imodoka (Gare) giherereye mu murenge wa Mukarange, bwitabirwa n'ibyiciro byose by'abakoresha umuhanda, ni ukuvuga abatwara ibinyabiziga birimo amakamyo, izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange n'imodoka ntoya, abatwara moto n'amagare, abagenzi ndetse n'abanyamaguru.
Minisitiri w'umutekano w'imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta yavuze ko umutekano wo mu muhanda ugerwaho mu bufatanye busaba buri wese kugira icyo akora mu kuwuharanira.

Yagize ati: "Ikigamijwe ni amahoro n'umutekano mu muhanda, ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda ku nsanganyamatsiko ya Turindane Tugereyo Amahoro ni ukuvuga ngo ndakurinda nawe undinde, buri wese yumva ko afite uruhare rwo kugira icyo akora ngo uboneke."
Yakomeje avuga ko imihanda ari ibikorwaremezo bijyanye no guteza imbere ubukungu bw'igihugu bushingiye ku buhahirane n'imigenderanire, yibutsa ko ikoreshwa ryayo rigomba kugendana no kubahiriza amategeko ayigenga.
Ati: "Imihanda tuyikoresha tujya guhaha, abanyeshuri bajya cyangwa bava ku mashuri n'ahandi. Imodoka nini n'intoya, amapikipiki, amagare n'abagenda n'amaguru biremewe ko buri wese akoresha umuhanda, ariko kugira ngo bishoboke bisaba ko hari ibyo twubahiriza birimo ibyapa, umuvuduko wagenwe, ibimenyetso, no kubaha amategeko n'abapolisi baba bahari."

Dr. Biruta yavuze ko kubahiriza amategeko no kwitwararika ari byiza ariko ko bidahagije, buri wese agomba no gukora ibishoboka byose ngo awugereho kandi na mugenzi we bigende gutyo, akoresha umutimanama ngo agereyo n'abandi bagereyo amahoro.
Yakebuye kandi abinubira abashinzwe umutekano wo mu muhanda, abibutsa ko baba bahari ngo babafashe, babagire inama kandi banagenzure n'abandi ngo batababangamira bityo ko badakwiye kwirebaho no gushakisha impamvu zo kwihishira mu gihe baguye mu ikosa ryo mu muhanda.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP), CP Vincent Sano yavuze ko impanuka zo mu muhanda ziza mu bihitana ubuzima bw'abantu benshi ku isi bityo ko hakwiye ko buri wese agira uruhare mu kuzihagarika binyuze mu bufatanye.

Yavuze ati: "Impanuka zo mu muhanda zigereranywa n'indwara z'ibyorezo byigeze kugariza isi mu guhitana ubuzima bwa benshi. Ni inshingano zacu twese nk'uko iyi nsanganyamatsiko ivuga, ubufatanye mu mutekano wo mu muhanda nibwo bushobora kutugeza ku musaruro wifuzwa mu guhagarika impanuka."
DIGP Sano yagaragaje ko impanuka ahanini ziterwa n'ibintu bitatu ari byo; imiterere y'umuhanda ku rugero rwo hasi, hagakurikiraho ubumenyi buke bw'abatwara ibinyabiziga ndetse na Kamere y'utwaye ikinyabiziga, igare cyangwa umunyamaguru ku mwanya wa mbere, ashimira abakoresha umuhanda ko bumva vuba kandi bakubahiriza ingamba ziba zashyizweho mu kubumbatira umutekano wo mu muhanda.
Yibukije kandi abashoferi ko iyo utwaye ikinyabiziga cyawe, uba utwaye n'icy'undi mu bundi buryo, abashishikariza kwirinda amakosa arimo umuvuduko ukabije, gutwara banyoye, kutambara umukandara, no kwambuka umuhanda bavugira kuri telefone ku banyamaguru, abasaba kuzageza ubu butumwa no ku bandi batari bahari kugira ngo twese dufatanye turindane, igihugu gitere imbere kuko iyo dufatanyije nta gishobora kutunanira.

Guverineri w'intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa yavuze ko akarere ka Kayonza ari ihuriro ry'imihanda minini; irimo uwa Kayonza-Gatsibo-Kagitumba n'uwa Kayonza-Ngoma-Rusumo, ihuriramo amakamyo yinjira mu gihugu arenga 550, n'izihanyura zerekeza hanze 250 ku munsi, ukongeraho n'izindi modoka ndetse n'abagenzi bakoresha iyo mihanda bajya ku isoko, amashuri n'ahandi, urwo rujya n'uruza rukaba ari rwinshi bityo ko buri wese akwiye kumva uruhare rwe mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yagarutse ku myitwarire ikwiye yo mu muhanda igomba kuranga abakoresha umuhanda hiyongereyeho n'umutimanama w'umuntu ku giti cye nk'ishingiro mu rugendo rwo kubumbatira umutekano wo mu muhanda.

Kuva mu mpera z'ukwezi k'Ukuboza umwaka wa 2025 kugeza ku itariki 8 Mutarama 2026, mu Ntara y'Iburasirazuba hagaragaye impanuka 14 zirimo 6 zo mu Karere ka Bugesera n'enye zabereye mu Karere ka Kayonza, mu gihe mu turere twa Ngoma, Rwamagana, Kirehe na Nyagatare hagaragaye impanuka imwe gusa muri buri Karere.
ACP Rutikanga yavuze ko n'ubwo hakigaragara impanuka, kuva ubukangurambaga ku nsanganyamatsiko ya Turindane Tugereyo Amahoro bwatangizwa ku itariki ya 7 Ugushyingo, bwagize uruhare rufatika mu kuzamura imyumvire y'abakoresha umuhanda mu kwirinda impanuka bityo ko buzakomeza hirya no hino mu gihugu, ariko na none ko abatazubahiriza ibyo basabwa bazajya babihanirwa nk'uko itegeko ribiteganya.





Kinyarwanda
English











