Ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda mu isura ya Turindane-Tugereyo Amahoro, bwakomereje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo, mu Karere ka Kamonyi mu rwego rwo gukangurira abakoresha Umuhanda kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda amakosa ateza impanuka zo mu muhanda.
Ni ubukangurambaga bwabereye mu Kigo abagenzi bategeramo imodoka (Gare) ahazwi nka Bishenyi mu Murenge wa Runda, ahari hateraniye abakoresha Umuhanda mu byiciro byose basaga 1000.
Harimo abatwara amakamyo yiganjemo ayo mu bwoko bwa Howo, abatwara abagenzi mu buryo rusange, abatwara abagenzi kuri moto, abanyonzi, abagenzi n'abanyamaguru, bahawe ubutumwa bubibutsa imyitwarire ikwiye kubaranga n’inshingano za buri wese mu kwirinda no kurinda mugenzi we basangiye umuhanda impanuka.
Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, madamu Kayitesi Alice yagarutse ku nsanganyamatsiko y’ubukangurambaga “Turindane-Tugereyo amahoro’ ashishikariza abakoresha umuhanda kutayitekereza gusa ku bijyanye n'ubuzima ahubwo no kuyijyanisha no kubungabunga ibikorwaremezo.

Yagize ati: “By'umwihariko muri iyi ntara yacu y'Amajyepfo hari byinshi byakozwe mu rwego rw'ubwikorezi birimo imihanda yubatswe kandi ikoreshwa cyane nk' umuhanda wa Huye-Kibeho, Huye-Gisagara na Huye-kitabi wavuguruwe, Muhanga-Karongi urimo kugera ku musozo n’uyu wa Kigali-Muhanga wenda kuvugururwa mu gihe cya vuba, n'ibindi byinshi byakozwe birimo kubaka ibiraro, gushyira amatara y'umutekano ku muhanda, za kamera zidufasha mu mutekano, ibyo byose ni ibikorwaremezo Leta y'u Rwanda igenda ishyiramo imbaraga.
Tukaba twahuriye hano rero kugira ngo tuganire ku mutekano w'abantu n'ibintu ndetse n’ibyo bikorwaremezo bisaba ko Turindane-Tugereyo amahoro tudakwiye kuyitekereza gusa ku bijyanye n'ubuzima, tuyitekereze no mu kubungabunga ibyo bikorwaremezo kandi buri wese abigizemo uruhare.”
Yagaragaje ko imihanda yo mu ntara y’Amajyepfo ikoreshwa cyane ikabamo urujya n'uruza rwinshi kubera ibikorwaremezo, ubucuruzi ubukerarugendo, kuba inzira y’intara y'Iburengerazuba n'iy'Amajyaruguru byose bituma haba urujya n'uruza rw'ibinyabiziga n’ubwikorezi buhambaye, asaba buri wese kugira uruhare mu gukumira icyahungabanya umutekano wo mu muhanda.
Yasabye kandi buri wese ufite ikinyabiziga kwitabira gupimisha imyotsi ihumanya ikirere kuko bituma moteri y'ikinyabiziga ikora neza kandi ikaramba, bikanabungabunga ubuzima.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda (DIGP) ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yavuze ko ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda ari igikorwa gihoraho bitewe n'impanuka ziba n'ingaruka ziteza ku buzima bw'abantu n'ubukungu.
Yagize ati: "Ubu bukangurambaga bwabereye hano uyu munsi bwatangirijwe mu Karere ka Rubavu mu cyumweru gishize, bukazakomeza no mu zindi ntara, ni igikorwa gihoraho kandi twese kitureba, tukaba tugomba gushyiramo imbaraga tugira uruhare mu kurinda ubuzima bwacu n’ubwa bagenzi bacu."
Yakomeje agira ati: "Icyo dushaka kuganira ni uburyo tugomba kwirinda impanuka kuko nk'uko imibare ibigaragaza ku isi yose buri mwaka zihitana ubuzima bw'abarenga miliyoni, abandi benshi bagakomereka, ari nako zigira ingaruka ku bukungu bw'isi ku kigereranyo cya 3% mu bigendera mu kuvuza abakomeretse, gusana ibyangijwe, ubwishingizi n'ibindi, twakumira turamutse twirinze tukanarinda abandi ibiteza impanuka.
DIGP Sano yagaragaje amakosa atandukanye akunze kuba intandaro y'impanuka zo mu muhanda arimo; umuvuduko ukabije, abatwara ibinyabiziga n'amagare banyoye ibisindisha cyangwa bananiwe, kutubahiriza ahagenewe kwambukira abanyamaguru, ibyapa n'ibimenyetso byo mu muhanda, kunyuraniraho n'aho bitemewe no kudakoresha isuzuma ry'ubuziranenge bw'ikinyabiziga, abibutsa ko bagomba kubyitondera bubahiriza ibisabwa.

Yashishikarije abanyamaguru buri gihe kwambuka umuhanda nk'abafite intego, bambukira ahabugenewe, asaba na buri wese ukoresha Umuhanda ko kurindana cyangwa gufatanya kugerayo amahoro agomba kubigiramo uruhare buri wese yita kuri mugenzi we nawe akamwitaho.
Kanyagisaka Justin, umuyobozi w’urugaga rw’abashoferi b’amakamyo mu Rwanda (ACPLRWA) yashimiye abashoferi kuba bitabiriye ubukangurambaga ari benshi, abasaba kumva ko iyo batwaye ikamyo ndende batagomba kumva ko basumbye amategeko ahubwo ko ari bo bagomba gufata iya mbere mu kuyubahiriza kuko impanuka zigizwemo uruhare n’amakamyo zangiza byinshi.
Agaruka ku mpanuka zikunze kuvugwa ku makamyo yo mu bwoko bwa Howo, yavuze ko ikibazo atari izo modoka kuko zititwara, ahubwo ko ari imodoka zitwarwa ku mibare, bikaba bisaba ubumenyi buhagije n’ubwitonzi, kwigengesera no kwirinda, akangurira abazitwara kubizirikana kugira ngo bakumire impanuka zishobora guterwa no kuba bagira uburangare.

Yashimye uburyo ubwikorezi mu Rwanda bwitabwaho n'agaciro buhabwa, ashimira n'uruhare rwa Polisi y'u Rwanda mu guhugura no gufasha abashoferi gusobanukirwa no kubahiriza amategeko yo mu muhanda hirindwa impanuka.
Mu kiganiro n'abanyamakuru, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatanze ubutumwa bw'uko abakoresha umuhanda bose bakwiye kumva ko ari ba magirirane, bose bakeneranye mu guharanira umutekano usesuye mu muhanda ari nayo ntego y’ubukangurambaga bwa Turindane-Tugereyo Amahoro.
ACP Rutikanga yavuze ko ikigamijwe ari ukurinda umutekano w'abantu, uw'ibicuruzwa n'ibikorwaremezo, abakoresha umuhanda bose bibukiranya ko uruhare rwa buri wese rukenewe, binyuze mu guhindura imyitwarire iganisha ku kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’umuhanda, umugenzi akebura umushoferi, umutwaye kuri moto cyangwa ku igare nabo bikaba uko nta kabuza bituma buri wese azagerayo amahoro.






Kinyarwanda
English











