Polisi y'u Rwanda yakomereje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama 2026, ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda ku nsanganyamatsiko ya 'Turindane Tugereyo Amahoro' mu Karere ka Rusizi.
Ubu bukangurambaga buzamara iminsi ibiri bubera muri aka karere, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, bwahurije hamwe abakoresha umuhanda batandukanye bo mu murenge wa Muganza na Bugarama barenga 1000.
Umuyobozi w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yabwiye abitabiriye ubukangurambaga ko gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro yatangijwe hagamijwe kwimakaza amahoro n'umutekano ku bakoresha umuhanda.
Yagize ati: "Ubukangurambaga bwa Turindane Tugereyo Amahoro bwatangiye kugira ngo twese tugende mu mahoro no mu mutekano. Umuhanda ukoreshwa n'abantu benshi baba abanyamaguru, abatwara amagare, amapikipiki, abatwara imodoka nini n'intoya, twese dusabwa gukurikiza amategeko agenga kugenda mu muhanda kugira ngo bibashe gukorwa neza kandi biturinde impanuka."

Guverineri Ntibitura yakomeje avuga ko ahenshi mu mihanda y'intara y'iburengerazuba hari amakorosi n'amashyamba, yibutsa abayobozi b'ibinyabiziga kumva koko ko ari abayobozi bityo bagomba kurangwa n'imyitwarire y'umuyobozi birinda gukora ikosa iryo ari ryo ryose ryateza akaga kuri bo no kuri bagenzi babo gaturutse ku mpanuka.
Agaruka ku mahirwe atandukanye agaragara mu Ntara y'Iburengerazuba no kuba ari ho hatangirijwe gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro, yasabye buri wese ukoresha umuhanda kuyishyigikira hirindwa icyayikoma mu nkokora.
Aha yagize ati: "Intara y'Iburengerazuba ifite amahirwe menshi arimo imihanda myinshi nk'intara ikora ku mipaka, ubukerarugendo, ubucuruzi n'ibikorwa by'iterambere bitandukanye, ni nayo mpamvu ubukangurambaga bwa Turindane Tugereyo Amahoro bukomeje uyu munsi bwatangirijwe no muri iyi ntara. Dufatanye na Polisi y'u Rwanda tuyigiramo uruhare rutaziguye kuko iyo umutekano wanjye nawurinze na mugenzi wanjye mba murinze kandi iterambere ryose rigerwaho riba rishingiye ku mutekano."

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yavuze ko icyiciro cya mbere cya gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro kigana ku musozo, cyari kigamije kwibutsa abakoresha umuhanda kugera aho bagiye amahoro kandi ari bazima, cyatanze umusaruro abakoresha umuhanda babigizemo uruhare.
Yavuze ati: "Gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro yatangirijwe mu byiciro, icyiciro cyayo cya mbere tukaba tuzagisoreza muri aka karere ka Rusizi. Twishimira kuba icyiciro cya mbere cyaragenze neza kandi mukaba mwarabigizemo uruhare."
Kuva ubu bukangurambaga bwa Turindane Tugereyo Amahoro bwatangizwa mu kwezi k'Ugushyingo 2025, impanuka zaragabanutse, aho kugeza ubu mu Ntara y'Iburengerazuba hamaze kubera impanuka ebyiri (2) zahitanye ubuzima bw'abantu.

IGP Namuhoranye yasabye abatwara amapikipiki n'amagare kwirinda kugendera mu gisate cy'umuhanda kitari icyabo, gusesera mu binyabiziga, umuvuduko mwinshi, gutwara banyoye no kwikorera imizigo ibangamira urujya n'uruza n'andi makosa yazatuma bashyirwa mu myanya y'inyuma ugereranyije n'ahandi.
Yasoje ashishikariza abakoresha umuhanda guhora bazirikana ko iyi ari gahunda y'ubukangurambaga bushingiye ku kurindana buri wese yumva kandi yubahiriza inshingano mu mutekano w'umuhanda, yirinda kandi arinda na mugenzi we icyamuhungabanyiriza umutekano.





Kinyarwanda
English











