Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro burakomeje hirya no hino mu gihugu Polisi y'u Rwanda yibutsa buri wese ukoresha umuhanda gufata ingamba mu rwego rwo kwirinda impanuka, aho kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza, abanyonzi bagera kuri 600 bo mu mirenge ya Kimironko na Bumbogo yo mu Karere ka Gasabo bigishijwe uburyo bwo gukoresha umuhanda neza hirindwa impanuka akenshi zihitana ubuzima zikangiza n'ibikorwaremezo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yabasabye kwitwararika bakirinda uburangare kuko ari imwe mu mpamvu zitera impanuka.
Yagize ati: "Mwirinde icyo ari cyo cyose cyatuma mukora impanuka nko gutwara igare mwanyweye inzoga, kugenda muvugira kuri telefone no gufata ku makamyo kuko muba mushyira ubuzima bwanyu n'ubw'abo mutwaye mu byago byo kuba bakora impanuka."
Imibare igaragaza ko impanuka zigera ku 183 zabaye kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka zagizwemo uruhare n'abatwara amagare.
CIP Twajamahoro yakomeje yibutsa abanyonzi ko akazi kabo katagomba kurenza isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba abasaba kubyubahiriza.
Babwiwe kandi ko bagomba kujya baparika amagare yabo ahabigenewe kuko hari ubwo usanga bamwe mu banyonzi bategerereje abagenzi mu muhanda hagati abandi bagapakira imizigo irenze ubushobozi bw'igare ntitume banabasha kubona ibinyabiziga bibaturuka inyuma.
CIP Twajamahoro yabakanguriye kandi kugira isuku ku mubiri no ku myambaro no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha batanga amakuru ku gihe aho babonye igishobora kuwuhungabanya.

Kinyarwanda
English










