Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukwakira 2023, Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yakomeje ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda, yibutsa abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bagera ku 2500 bo mu turere twa Rulindo, Gakenke na Musanze kwirinda impanuka.
Ubwo yaganirizaga abagera ku 1,300 baturutse mu Karere ka Rulindo na Gakenke bagahurira kuri Base, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugur, Assistant Commissioner of Police (ACP) Edmond Kalisa yabagaragarije ko impanuka nyinshi zikorwa mu muhanda usanga ziterwa n'abatwara abagenzi ku magare.
Yagize ati: “Byagaragaye ko Intara y'Amajyaruguru iza ku mwanya wa kabiri mu gihugu cyose mu ntara zikunze kugarararamo impanuka nyinshi. Mugomba kujya muva mu rugo mwumva ko mugiye guhaha kandi mugacyura ihaho bityo ntawukwiye kuva mu rugo ngo atahe mu bitaro. “
Yabibukije bimwe mu byo bakwiye kwirinda mu rwego rwo gukumira impanuka za hato na hato zishobora kubavutsa ubuzima cyangwa bakazikomerekeramo.
Ati: ”Turabasaba gushyira imbaraga mu kubahiriza amategeko y'umuhanda mwirinda impanuka kandi mwubahiriza ibyapa. Turabakangurira kandi gushyira utugarurarumuri n'amatara ku magare yanyu ariko na none, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zikajya zigera mwavuye mu muhanda mwatashye.”
ACP Kalisa yabashishikarije kujya batwara imitwaro ihwanyije ubushobozi n’igare bafite kuko hari abo usanga bahetse ibintu birenze ubushobozi bw’igare ndetse hakaba n’abatwara ibintu byuzuye umuhanda nk’ibiti, amabati n’imbaho ugasanga bibangamye mu muhanda ndetse byanateza impanuka.
Yanabasabye kwirinda gutwara banyoye ibisindisha cyangwa ngo batware amagare bananiwe no kudafata ku makamyo, avuga ko Polisi yagize igihe gihagije cyo kubakangurira kwirinda ibyateza impanuka zo mu muhanda ko ikigiye gukurikiraho ari ibihano ku banze gukurikiza amabwiriza n’ubwo ikiba kigamijwe atari uguhana ahubwo ari uko bubahiriza ibisabwa.
Yabasabye kandi kujya batanga amakuru ku bintu babona bishobora guhungabanya umutekano kandi ayo makuru bakayatangira ku gihe.
Ubukangurambaga nk’ubu bwabereye no mu Karere ka Musanze ahari hateraniye abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bagera ku 1,200.
Bishimiye inyigisho bahawe na Polisi y’u Rwanda biyemeza ko zitazaba amasigaracyicaro ko ahubwo bagiye kuzikurikiza kuko ari ukurengera ubuzima bwabo.