Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Kanama, Polisi y’u Rwanda yakomeje gahunda y’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ mu bakoresha umuhanda bo mu ntara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo.
Ubu bukangurambaga bwabereye mu turere twa Nyanza na Rusizi, bwibanze cyane ku batwara abagenzi kuri moto bo muri utwo turere, bwari bukubiyemo ubutumwa bubashishikariza kwitwararika birinda uburangare n’amakosa ashobora kuba intandaro y’impanuka zishobora kubavutsa ubuzima cyangwa zikabakomeretsa.
Umuyobozi wungirije mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ushinzwe gukurikirana abatwara abagenzi kuri moto by'umwihariko, Chief Superintendent of Police (CSP) Vincent Habintwari, yagarutse ku myitwarire ikwiriye kubaranga mu kazi kabo birinda icyabateza impanuka no gutesha agaciro umwuga bakora.
Yagize ati: “Abamotari mugira uruhare runini mu gutwara abantu, ariko nanone mugomba no kugira uruhare mu kurengera ubuzima. Umurimo mukora ukwiye gukoranwa ubunyamwuga, ikinyabupfura no kurangwa n’isuku kandi mukubahiriza amategeko agenga umuhanda kugira ngo akazi mukora gakorwe neza, kabashe kabagirira akamaro n'imiryango yanyu n’igihugu muri rusange.”

CSP Habintwari yakomeje ababwira ko hari abamotari bakora uyu mwuga bakunda kugaragara mu makosa arimo guparika no kunyura ahatemewe, gupakira ibirusha ikinyabiziga ubushobozi, guteza akavuyo ahabaye impanuka, kutagira ibyangombwa byuzuye, gukora amasaha y’umurengera atuma bananirwa bikabije no kwinangira kwishyura amande, abashishikariza kuyacikaho kuko uwabaswe nayo bimubyarira ibyago birimo no kuba yakora impanuka agatakaza ubuzima."
CSP Habintwari yasoje ashimangira ko hazakomeza gushyirwa imbaraga mu gushishikariza abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y'umuhanda ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ubutumwa bwo kurwanya impanuka bugere kuri benshi mu rwego rwo kurengera ubuzima bw'Abaturarwanda, ariko na none avuga ko abazakomeza kuvunira ibiti mu matwi babirengaho nkana, bazajya babihanirwa nk'uko biteganywa n'itegeko.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Bwana Kajyambere Patrick yashimiye Polisi y'u Rwanda ku mikoranire n’ubufatanye, asaba abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bo mu Karere ayobora, kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira impanuka zo mu muhanda n'imikorere myiza kugira ngo babashe kwiteza imbere.
Mu butumwa bwatangiwe mu Karere ka Rusizi, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere muri ako karere, Bwana Habimana Alfred yasabye abamotari kudapfusha ubusa aya mahirwe, barushaho kubahiriza ibyo basabwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi basangiye umuhanda.
Gerayo Amahoro, ni ubukangurambaga buhoraho bukorwa na Polisi y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2019, hagamijwe gushishikariza abakoresha umuhanda kwirinda ikosa iryo ari ryo ryose ryaba intandaro y'impanuka zituruka ku myitwarire idakwiriye n’uburangare.
Abitabiriye ubukangurambaga bishimiye uburyo Polisi ibegera, ibagezaho ibiganiro nk’ibi bibafasha kurushaho gusobanukirwa inshingano n'uruhare rwabo mu guharanira umutekano wo mu muhanda urambye no gutanga serivisi inoze, bashimangira ko bazakomeza gukaza ingamba zo kwirinda impanuka n' icyabangamira urujya n'uruza rw'ibinyabiziga cyose.

Kinyarwanda
English











