Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GERAYO AMAHORO: Abarenga 17400 bibukijwe uruhare rwabo mu gukumira impanuka zo mu muhanda

Abakoresha umuhanda mu byiciro bitandukanye bagera ku 17,450 bongeye kwibutswa ibyo basabwa mu rwego rwo gusigasira umutekano wo mu muhanda, binyujijwe mu butumwa bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwatanzwe hirya no hino mu gihugu mu cyumweru gishize.

Ni muri gahunda y’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda, aho Polisi y’u Rwanda ishishikariza ibyiciro byose by’abawukoresha barimo abanyamaguru, abanyeshuri, abagenzi mu binyabiziga bitandukanye, abatwara amagare, abatwara moto n’abashoferi; kwirinda icyateza impanuka zo mu muhanda mu gihe cyose bawukoresha.

Ku wa Gatatu tariki 31 Mutarama, mu Ntara y’Amajyaruguru, abakoresha umuhanda barenga 1500, barimo abanyeshuri n’abarimu bo ku Ishuri ribanza rya Bukane mu Karere ka Musanze, abatwara amagare n’abanyamaguru bo mu Karere ka Rulindo nabo bagejejweho ubutumwa bujyanye no kwirinda impanuka. 

Mu Ntara y’Iburengerazuba, Gerayo Amahoro yakomereje ku Ishuri ryisumbuye rya Kabahenda mu Karere ka Nyabihu, mu Rwunge rw’Amashuri rwa Maseka mu Karere ka Nyamasheke no mu Rwunge rw’Amashuri Ibuka mu Karere ka Ngororero; aho bwitabiriwe n’abanyeshuri ndetse n’abarimu bo kuri ibyo bigo barenga 3400.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, ubutumwa bwa Gerayo Amahoro bwatangiwe mu mihanda n’ibigo by’Amashuri bitandukanye ku wa Gatatu tariki 31 Mutarama no ku wa Kane tariki 1 Gashyantare, bwitabirwa n’abarenga 6000 barimo abanyeshuri, abanyamaguru, abatwara moto n’abatwara amagare ndetse n’abashoferi bo mu turere twa Gatsibo, Ngoma, Rwamagana, Kirehe, Bugesera, Nyagatare na Kayonza, bagejejweho ubutumwa bubibutsa kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo birinda impanuka.

Ni mu gihe kandi mu Ntara y’Amajyepfo, ubutumwa bwa Gerayo Amahoro bwagejejwe ku rubyiruko rusaga 520 rwo mu murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, rwari rwitabiriye umuganda wo gutera ibiti. 

Ku wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare, abanyeshuri n’abarimu 524 bo ku ishuri rya OPAPEP riherereye mu murenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, abasaga 800 bo mu ishuri ry’incuke n’amashuri abanza ku kigo cya St. Joseph mu Karere ka Nyanza n’abatwara amagare barenga 140 bo mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, bagejejweho ubutumwa bubashishikariza kwirinda impanuka.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, ubutumwa bwa Gerayo Amahoro kandi bwongeye kugezwa ku batwara moto mu Karere ka Nyabihu bagera ku 120 bakorera mu duce twa Kabatwa, Sashwara na Jenda.

Ku wa Mbere tariki 5 Gashyantare, abakoresha umuhanda bagera kuri 250 biganjemo umubare munini w’abatwara moto, basabwe kwitwararika basigasira umutekano wo mu muhanda, mu bukangurambaga bwabereye ahazwi nka Rwandex mu Mujyi wa Kigali.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri uwo munsi ubukangurambaga bwakomereje mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, bwitabirwa n’abasaga 2500 naho mu Ntara y’Iburengerazuba bubera mu turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyamasheke, Rusizi na Rubavu aho bwitabiriwe n’ibyiciro byose by’abakoresha umuhanda basaga 1700. 

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije gushishikariza abakoresha umuhanda kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda ku bw’amahitamo kugeza bibaye umuco, bwatangijwe mu mwaka wa 2019 buza guhagarikwa nyuma y’ibyumweru 39 mu mwaka wa 2020, bitewe n’icyorezo cya COVID-19, bwongera gusubukurwa mu kwezi k’Ukuboza 2022, bukaba bukomeje mu gihugu hose.