Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GERAYO AMAHORO: Abanyeshuri bibukijwe kwirinda kurangara n’andi makosa yabateza impanuka

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2025, Polisi y’u Rwanda yakomeje gahunda y’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ mu bakoresha umuhanda mu turere dutandukanye tw’intara y’Amajyepfo.

Ubu bukangurambaga bwabereye mu turere twa Kamonyi, Huye, Nyanza na Nyamagabe, bwibanze cyane ku banyeshuri bo mu bigo bitandukanye biherereye muri utwo turere, bwari bukubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abakoresha umuhanda by’umwihariko abana b’abanyeshuri, kwitwararika birinda uburangare n’amakosa ashobora kuba intandaro y’impanuka zishobora kubavutsa ubuzima cyangwa zikabakomeretsa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko impanuka nyinshi ziba mu muhanda zituruka ku burangare bw’abakoresha umuhanda nabi, aboneraho kubasaba kubahiriza amategeko y’umuhanda.

SP Habiyaremye yavuze ko by’umwihariko abana bibutswa kwirinda uburangare n’andi makosa yabateza impanuka, arimo; kwambukira ahatemewe, gukinira mu muhanda no kugendera mu ruhande rw’iburyo bw’umuhanda aho baba bateye umugongo ibinyabiziga byo mu cyerekezo barimo, agaragaza ko kwigisha abakiri bato ku bijyanye n’imyitwarire ikwiye mu gihe bakoresha umuhanda bibafasha gukura basobanukiwe neza uruhare rwabo mu mutekano wo mu muhanda.



Yagize ati: “Abana by’umwihariko bari mu bibasirwa n’impanuka zo mu muhanda mu gihe badafite ababayobora babareberera. Bakeneye guhabwa ubumenyi mu buryo buhoraho mu rwego rwo kubafasha kuba babasha gufata icyemezo cyiza no ku gihe nyacyo nk’igihe bambukiranya umuhanda no gusobanukirwa akaga gashobora kubaho mu gihe baba bagize uburangare mu muhanda.”

SP Habiyaremye yavuze ko kwigisha abana imikoreshereze y’umuhanda kandi bibubakamo icyizere bikagira uruhare rufatika ku mutekano wabo n’ejo hazaza h’igihugu.

Ati: “Kwigisha abana ku mikoreshereze y’umuhanda ni ingirakamaro cyane ku mutekano wabo n’ejo hazaza h’igihugu, bishingiye ku kubaha ubumenyi bwo gukoresha neza umuhanda bibubakamo icyizere mu gihe bawukoresha nk’abanyamaguru, abagenzi ndetse n’abashoferi b’ejo hazaza.”

SP Habiyeremye yashimangiye ko abana bafata vuba ibyo bigishijwe kandi bagakomeza kubyibuka ari nako babigeza no ku bandi, bityo ko iyo basobanukiwe n’amabwiriza ajyanye n’imikoreshereze y’umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo, bagira uruhare mu kugabanya impanuka zishobora kubibasira n’ingaruka zazo zirimo gutakaza ubuzima cyangwa kubasigira ubumuga, ku bw’iyo mpamvu bakaba bazakomeza guhabwa umwanya uhagije muri ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro.