Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GERAYO AMAHORO: Abanyeshuri bakomeje kwibutswa uruhare rwabo mu kwirinda impanuka

Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda burakomeje, abakoresha umuhanda bose bibutswa gufata ingamba zo kwirinda icyo ari cyo cyose gishobora gutera impanuka.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi, ubutumwa bwa Gerayo Amahoro bwatangiwe mu bigo by’amashuri abanza, ayisumbuye n’amashuri makuru agera ku 101 hirya no hino mu gihugu, abanyeshuri bagaragarizwa uko bakwiye kwitwara mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Mu mujyi wa Kigali, ubutumwa  bwa Gerayo Amahoro, bwatanzwe mu mashuri 20, mu Ntara y’Amajyepfo higishwa amashuri 26, mu Ntara y’Iburengerazuba higishwa ibigo 7, mu Ntara y’Amajyaruguru butangwa mu bigo 26 mu gihe mu Ntara y’Iburasirazuba ubutumwa bwatanzwe mu bigo by’amashuri 22.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abanyeshuri na bo barebwa n’ubu butumwa kuko bari mu bakunze guhitanwa n’impanuka zo mu muhanda bitewe n’uko akenshi baba badasobanukiwe n’amabwiriza agenga umuhanda.

Yagize ati: “Ubutumwa bw’umutekano wo mu muhanda bureba buri wese ariko by’umwihariko abakiri bato n’abanyeshuri, byagaragaye ko ari bo bakunze kwibasirwa n’impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa bugamije kubakangurira gahunda ya Gerayo Amahoro, batozwa umuco wo gukoresha neza umuhanda bakirinda impanuka.”

Yasabye abanyeshuri gukurikiza ubutumwa bahabwa muri Gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ ndetse n’abarimu babo bujyanye n’imikoreshereze y’umuhanda, bagahora bazirikana ko ugeze mu muhanda ahuriramo n’abandi ndetse n’ibinyabiziga, akirinda kurangara no kuwukiniramo, ahubwo akita ku rugendo afite aharanira kugera iyo agiye amahoro.



Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) utangaza ko impanuka zo mu muhanda ari zo ziza ku mwanya wa mbere mu guhitana abana benshi ku Isi.

Impanuka zo muhanda kandi ziza ku mwanya wa munani mu guhitana abantu benshi ku isi hose, aho abarenga miliyoni 1 n’ibihumbi 350, bapfa bazize impanuka buri mwaka, mu gihe mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, impanuka zo mu muhanda zifata umwanya wa gatatu mu guhitana benshi.

Mu mpanuka zirenga 9400 zabaruwe mu Rwanda mu mwaka ushize mu gihugu hose, zahitanye ubuzima bw'abantu barenga 700 zikomeretsa 4000.

Ruberwa Arian Ange, umunyeshuri ku kigo cya St. Ignatius High School mu Karere ka Gasabo, yashimiye Polisi y’u Rwanda, avuga ko basobanukiwe byinshi mu butumwa bahawe bujyanye no gukoresha umuhanda.

Yavuze ati: “ Twumvise natwe nk’abanyeshuri uruhare rwacu mu kwirinda impanuka. Abanyeshuri bajya bakora amakosa atandukanye nko gukinira mu muhanda, kwambuka badashishoje no kwirukanka bafatanye, nk’uko twabisobanuriwe ni ngombwa ko duhindura imyitwarire tugakurikiza inama zose tugirwa tukirinda impanuka n’ingaruka zazo.”

Abakoresha umuhanda mu byiciro byose babarizwamo, birimo abanyamaguru, abatwara amagare, n’abatwara ibinyabiziga bibukijwe uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya impanuka.

CP Kabera yagize ati: “Icyo dushishikariza  abakoresha umuhanda nk’uko biri mu ntego ya ‘Gerayo Amahoro’ ni ukwirinda impanuka babyihitiyemo ubwabo, bidaturutse ku gutinya ibihano kandi bakabigira umuco.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga iteka kugendera mu kuboko kw’iburyo, aho umuhanda ufite ibisate byinshi bigana mu cyerekezo kimwe, bakanyura mu cy’ibumoso gusa igihe bagiye kunyura ku bindi binyabiziga bigendera ku muvuduko muto, kandi nabwo bagahita bagaruka mu gisate cy’iburyo.