Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GERAYO AMAHORO: Abamotari basabwe kwiyobora mu kubahiriza amabwiriza y'umuhanda

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara abagenzi kuri moto ko abateshuka mu kubahiriza amabwiriza agenga umuhanda nk'uko babisabwa muri gahunda ya Gerayo Amahoro, batazihanganirwa.

Bikubiye mu butumwa bagejejweho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama, n'Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, agaruka ku mutekano wo mu muhanda muri rusange uko wifashe, by’umwihariko ku bamotari batubahiriza amabwiriza y'umuhanda nk'uko babisabwa.

SP Kayigi yagarutse ku nama yahuje abamotari n'abayobozi ku itariki ya 25 Werurwe, kuri Sitade ya Kigali yitiriwe Pele i Nyamirambo, n'umuhigo bahize wo kurwanya amakosa abera mu muhanda by'intangarugero.

Yagize ati: “Icyo gihe umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abamotari kurangwa na disipuline mu mikorere n’imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda, bamusezaranya ko umurimo bakora uzahinduka umurimo unoze, uzana abanyamahanga kubigiraho kandi ko hari icyizere cy’uko umumotari ava mu rugo agasubirayo amahoro.”

Yongeyeho ati: “Abamotari icyo gihe bahize ko umuhigo wo kugaragaza impinduka mu mikorere no kwirinda icyo ari cyo cyose cyaba intandaro y’impanuka. Ariko kugeza ubu nyuma y' ayo mezi bakaba batarasohoje ibyo biyemeje.

Yagize ati: “Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali ubwabo barenga ibihumbi 45, ni ngombwa rero ko bacungirwa umutekano bakagirwa inama kuko byaragaragaye ko ubwabo badashobora kubyikorera ari nayo mpamvu mu bukangurambaga bwacu bwa Gerayo Amahoro twongera kwibutsa muri rusange abaturarwanda bose ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano zabo.”

SP Kayigi yibukije  abamotari kwirinda kuvanga imizigo n’abantu, kubahiriza inzira z'abanyamaguru, kutanyura ahabujijwe, kudasiba no guhisha nimero z’ibyapa biranga amapikipiki yabo, kudaparika ahatarabigenewe n’andi makosa bakora kuko abazajya bayafatirwamo bazajya bayahanirwa.