Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda yakomeje gahunda y’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ni ubukangurambaga bukubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abakoresha umuhanda mu byiciro byombi, kwitwararika birinda uburangare n’amakosa ayo ari yo yose ashobora kuba intandaro y’impanuka zigahitana ubuzima bw’abantu, zikagira uwo zikomeretsa cyangwa zikangiza imitungo n’ibikorwaremezo rusange.
Hatanzwe ubutumwa mu turere dutandukanye two muri iyi ntara, ari two; Rubavu, Karongi, Rutsiro na Ngororero, hibandwa ku batwara amapikipiki n’abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye byo muri utu turere.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), ugaragaza ko impanuka zo mu muhanda zikomeje kuza imbere mu bitwara ubuzima bw’abantu benshi ku isi, aho mu mwaka ushize wa 2023, abantu miliyoni 1.19 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda.
OMS kandi yagaragaje ko abanyamaguru, abanyamagare n’abatwara moto, ari bo bahura n’ibyago byinshi byo kwibasirwa n’impanuka zihitana ubuzima.
Muri uwo mwaka mu Rwanda, impanuka zo mu muhanda zigera kuri 700 zahitanye ubuzima bw’abiganjemo abanyamaguru, abatwara amagare n’abatwara moto.
Mu butumwa bagejejweho, abanyeshuri bibukijwe kugendera ibumoso bw’umuhanda aho bareba ibinyabiziga bibaturuka imbere, kwambukira ahari imirongo yera izwi nka ‘Zebra Crossing’ babanje kwitegereza iburyo n’ibumoso ko nta kinyabiziga kiri hafi, bibutswa no kudakinira mu muhanda cyangwa kurira ibinyabiziga bigenda kuko byabateza impanuka bakaba bahatakariza ubuzima.
Abatwara moto basabwe kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kwirinda gutwara abagenzi barenze umwe, kudahisha cyangwa ngo bahindure imibare n’inyuguti bigize nimero iranga ikinyabiziga (Plaque), kwirinda kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe n’andi makosa ashobora guteza impanuka zo mu muhanda.