Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GERAYO AMAHORO: Abakoresha umuhanda bo mu Karere ka Musanze basabwe kwirinda amakosa ateza impanuka

Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kamena 2024, Polisi y'u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda buzwi ku izina rya 'Gerayo Amahoro' mu Karere ka Musanze.

Abakoresha umuhanda biganjemo abashoferi n’abagenzi bari bateraniye mu kigo abagenzi bategeramo imodoka (Gare) mu Mujyi wa Musanze, bagejejweho ubutumwa bubibutsa kwirinda amwe mu makosa akunze guteza impanuka ziteza ubumuga ndetse zikanahitana ubuzima bw’abantu.

Amakosa yagarutsweho ku bashoferi harimo; uburangare, kugendera ku muvuduko mwinshi, gupakira ibirenze ubushobozi bw’ibinyabiziga, gutwara banyoye ibisindisha, gutwara bavugira kuri telefone no gutwara badafite Uruhushya rubibemerera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko ikintu cy’ingenzi abakoresha umuhanda bakwiye kuzirikana; ari ugushyira imbere ubuzima bwabo bwite n'ubwa bagenzi babo basangiye umuhanda.

Yagize ati: “Icy’ibanze dukangurira abakoresha umuhanda ni ukuzirikana ko baturuka mu rugo bafite aho bagiye n’ikibajyanye bityo ko bakwiye kugerayo batekanye kandi bagasubira mu miryango yabo amahoro. Birasaba uruhare rwa buri wese yaba utwaye ikinyabiziga, abo basangiye umuhanda barimo abagenzi atwaye, abatwara amapikipiki n’amagare n’abanyamaguru, mu kwirinda ikintu cyose cyaba intandaro y’impanuka yo mu muhanda.”

Yibukije abagenzi kudashyira igitutu ku babatwaye mu binyabiziga babasaba kwihuta bitewe na gahunda bagiyemo, bakihutira gutanga amakuru mu gihe babonye hari umushoferi ugaragaje imyitwarire ishobora guteza impanuka.