Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GERAYO AMAHORO: Abakoresha umuhanda bibukijwe kubahiriza Zebra Crossing

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’, hibutswa ibyiciro byose by’abawukoresha kwirinda amakosa ashobora guteza impanuka.

Ubutumwa bwatangiwe mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe, bwibanze ku bisabwa buri wese ukoresha umuhanda, mu gihe ageze ahari imirongo yera yagenewe kwambukiramo abanyamaguru izwi nka ‘Zebra Crossing’.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, yasabye abatwara ibinyabiziga koroherana no kubahiriza zebra crossing, bakirinda impanuka ziterwa n’umuvuduko w’ibinyabiziga by’umwihariko mu gihe bigeze aho abanyamaguru bambukira. 

Yagize ati: “Byagiye bigaragara ko hari amakosa akorerwa muri zebra crossing biturutse ku burangare no kutagabanya umuvuduko. Kimwe n'ibindi ibimenyetso byo mu muhanda, iyi mirongo y’umukara n’umweru ishyirwa aho abanyamaguru bagomba guhabwa umwanya, bakambuka umuhanda nta nkomyi. Buri wese utwaye ikinyabiziga agomba kubizirikana, akuyubahiriza, igihe asanze hari abarimo kwambuka agahagarara, bakabanza bagatambuka.”

SP Kayigi yasabye abanyamaguru na bo igihe cyose bagiye kwambuka umuhanda; ahari imirongo yabigenewe kubanza gushishoza, bakambuka igihe ibinyabiziga byabahaye umwanya.

Yagize ati:”Umutekano wo mu muhanda ureba buri wese uwukoresha, ari abatwara imodoka, abatwara moto, abatwara amagare ndetse n’abanyamaguru. Igihe uri mu muhanda ugenda n’amaguru, mbere yo kwambuka, ugomba kubanza ugahagarara akanya gato, ukareba iburyo n’ibumose bwawe niba nta kinyabiziga kiri hafi, ukambuka wihuta ariko utiruka, kandi utarangariye kuri telefone.”

Ubushakashatsi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), bwagaragaje ko ku isi, abantu barenga miliyoni, buri mwaka bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda.

Mu Rwanda impanuka zo mu muhanda ziza mu bintu 10 bihitana ubuzima bw’abantu benshi, aho inyinshi muri zo ziterwa n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga, Polisi ivuga ko zishobora kwirindwa, buri wese aramutse yubahirije neza amategeko n’amabwiriza agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, bikagabanya cyane umubare w’abo zivutsa ubuzima n’abazikomerekeramo buri mwaka.