Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GERAYO AMAHORO: Abakoresha umuhanda bakomeje kwibutswa uruhare rwabo mu kwirinda impanuka

Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ bwarakomeje muri iki cyumweru hirya no hino, aho ibyiciro bitandukanye by’abakoresha umuhanda bibukijwe ibyo basabwa mu rwego rwo kurushaho gusigasira umutekano wo mu muhanda. 

Ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama, ubukangurambaga bwitabiriwe n’abakoresha umuhanda biganjemo abatwara amagare bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Kicukiro.

Abatwara amagare bo mu murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro bibukijwe kwirinda uburangare n'indi myitwarire ishobora guteza impanuka

Bucyeye bwaho ku wa Gatatu tariki 24 Mutarama, Ubukangurambaga bwabereye mu Karere ka Gasabo, aho abanyeshuri n’abarimu bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rutunga basaga 600, basobanuriwe uko bagomba gukoresha umuhanda birinda impanuka.

Ubukangurambaga bwaje gukomeza no mu Karere ka Nyarugenge ku wa Gatanu tariki 26 Mutarama, higishwa abatwara amagare barenga 300 bakorera mu duce twa Gitikinyoni, Nyabugogo na Gatsata bari bahuriye hamwe mu murenge wa Kimisagara.

Abanyeshuri bibukijwe kwirinda uburangare ubwo ari bwo bwose bwabateza impanuka igihe bagenda mu muhanda

Si mu Mujyi wa Kigali gusa Gerayo Amahoro yakomeje, kuko no mu Ntara y’Amajyepfo, mu turere twa Muhanga, Ruhango, Huye na Gisagara, ku wa Kane tariki ya 25 no ku wa Gatanu tariki 26 Mutarama, ibyiciro bitandukanye birimo abatwara moto, abatwara amagare n’abanyeshuri bagejejweho ubutumwa bubibutsa kwirinda amakosa ateza impanuka igihe bakoresha umuhanda.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, Gerayo Amahoro yibanze ku batwara moto n’abanyamaguru, mu bukangurambaga bwabereye mu turere twa Rusizi na Karongi, ku wa Kane tariki 25 Mutarama.

Muri iyi Ntara, Gerayo Amahoro yarakomeje no ku wa Gatanu tariki 26 Mutarama, aho abatwara abagenzi kuri moto barenga 500 bari bahurijwe kuri sitade Umuganda, bongeye kwibutswa kwirinda amakosa ateza impanuka zo mu muhanda.

Muri ubu bukangurambaga, Polisi y’u Rwanda yashimangiye uruhare rwa buri wese ukoresha umuhanda mu gukumira impanuka binyuze mu kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu, SSP Jean Bosco Karega, yibutsa abatwara moto bari bahuriye kuri sitade Umuganda kwirinda amakosa ateza impanuka zo mu muhanda

Abakoresha umuhanda bashishikarijwe kwirinda imyitwarire ishobora guteza akaga nko gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, kwirinda uburangare mu gihe wambuka umuhanda ku banyamaguru, kwirinda gukoresha telefone igihe utwaye ikinyabiziga n’ibindi byose bishobora kuba intandaro y’impanuka.

Abanyeshuri basabwa buri gihe kugendera mu ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda aho bareba ibinyabiziga bibaturuka imbere, kwambukira ahari imirongo iranga aho abanyamaguru bambukira (zebra crossing) kandi babanje kureba iburyo n’ibumoso bwabo niba nta kinyabiziga kiri hafi, kudakinira mu muhanda n’ibindi.