Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GERAYO AMAHORO: Abakoresha umuhanda bakomeje kwibutswa gukaza ingamba zo kwirinda impanuka

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije gukumira no kurwanya Impanuka zo mu muhanda hasabwa buri wese kwirinda amakosa yaba imbarutso yazo burakomeje mu gihugu, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bibutsa ibyiciro bitandukanye gufata ingamba zo kwirinda icyateza impanuka cyose bikagirwa umuco.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Mutarama, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa baramukiye mu gikorwa cyo kongera mu mihanda itandukanye yo mu mujyi wa Kigali, ahagenewe kwambukira abanyamaguru (Zebra Crossing) zishyirwa aho zitari zisanzwe bigaragara ko zihakwiye, hanasiburwa izari zarasibamye zisigwa irangi.

Muri ubu bukangurambaga kandi Polisi yahuguye ingeri zose z’abakoresha umuhanda barimo abatwara ibinyabiziga, amagare n’abanyamaguru, bibutswa ko bagomba kubahiriza ikoreshwa ry’imirongo yagenewe kwambukirwamo n’abanyamaguru.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko imirongo yagenewe kwambukirwamo n’abanyamaguru ikwiye kubahirizwa n’abatwara ibinyabiziga kandi abanyamaguru nabo bakirinda kurangara mu gihe bambuka.

Yagize ati: ”Iyi mirongo aho yashyizwe, abagenda n’amaguru baba bagomba kuyikoresha kuko nibo iba yashyiriweho by’umwihariko. Turasaba abakoresha umuhanda barimo abashoferi, abatwara moto n’abatwara amagare kuyubahiriza babona umunyamaguru arimo kuyambukiramo bagahagarara kuko ntabwo ari iy’umurimbo kandi gushyiramo iyi mirongo si ukurangiza umuhango gusa, ahubwo ifite icyo ivuze kandi kigomba guhabwa agaciro.”

Yaburiye abatwara ibinyabiziga birengagiza iyi mirongo bakayisangamo abanyamaguru ko Polisi itazabura kubahana kuko byagiye bigaragara ko biri mu biteza impanuka, ashishikariza abanyamaguru nabo kujya bambuka bihuta no kwirinda gukoresha telefone igihe bambuka umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka zaturuka ku burangare.

Iki ni icyumweru cya 5 ubu bukangurambaga bumaze busubukuwe mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza 2022, nyuma y’uko bwari bwarahagaritswe imburagihe mu mwaka wa 2020 bumaze ibyumweru 39 butangijwe, bitewe n’icyorezo cya COVID-19.