Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kujya basuzuma buri gihe amafaranga bahawe ko yujuje ubuziranenge mu rwego rwo kwirinda aba bahangika bakabaha atabwujuje kandi baramuka bahawe ay’amiganano cyangwa babonye urimo kuyakora, uyakwirakwiza bagahita bihutira kubimenyesha Polisi.
Ubu butumwa Polisi ibutanze nyuma y’ifatwa rya Ndagijuwimye Claver w’imyaka 48 y’amavuko na Dusengimana Aphrodice bo mu mudugudu wa Kabahande, akagari ka Burimba, mu murenge wa Shangi ho mu karere ka Nyamasheke bafatanwe ibihumbi 43,000frw by’amafaranga y’amiganano, ku itariki 25 Nyakanga 2019.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko aba bagabo bombi bafatiwe mu kabari gahereye mu gasanteri ka Kabahande bagiye kwishyura inzoga bari banyoye.
Yagize ati “Aba bagabo bombi baje mu kabari baranywa bagejeje hagati Ndagijuwimye aha inoti ya 5000frw Dusengimana ngo agende amugurire akayoga kagura 250frw bamusubiza 4750frw hashize akanya arongera amutuma indi nzoga nabwo amuha inote ya 5,000frw, nibwo nyiri akabari yayakiraga ariko agira amakenga yayo arebye asanga ntiyujuje ubuziranenge.”
Umuvugizi muri iyi Ntara akomeza avuga ko nyiri akabari yahise abaza Dusengimana aho akuye ayo mafaranga amubwira ko ayahawe na Ndagijuwimye, nta kindi nawe yakoze yahise yitabaza Polisi iragenda ihita ifata abo bagabo bombi.
CIP Kayigi avuga ko uyu Ndagijuwimye atari ubwa mbere akoze iki cyaha kuko ngo nanone yari aherutse kuza anywera muri ako kabari atanga inoti 4 za 2000frw z’amahimbano ahita agenda baramubura. Usibye izo note 2 za 5,000 frw bafatanye uyu mugabo banamusanganye n’izindi eshanu (5) za 5,000frw yose hamwe akaba ibihumbi 43,000frw.
Aba bagabo bakaba bahise bashyirizwa urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Shangi.
Yagiriye inama abacuruzi yo kugura utumashini dutahura amafaranga y’amiganano kugira ngo birinde kugwa mu gihombo batewe na bene ayo mafaranga y’amiganano.
Yagize ati “Amafaranga y’amiganano ateza igihombo uyahawe kandi atuma ifaranga nyaryo ry’igihugu rita agaciro, ibyo bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo. Niyo mpamvu buri wese akwiye kutayakora no kutayakwirakwiza, kandi agatanga amakuru ku gihe y’ababikora.”
Yakomeje agira inama abantu bose bafite gahunda yo gukoresha amafaranga y’amiganano kubireka kuko Polisi iri maso kandi ko itazatinda kubashyikiriza ubutabera. Twabibutsa ko mu cyumweru gishize mu mujyi wa Kigali Polisi yafatanye abantu batatu amafaranga y’amiganano harimo n’amadolari.
Ingingo ya 269 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Kinyarwanda
English









