Kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Kamena, polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo yataye muri yombi umusore witwa Nzeyimana Albert akekwaho gushaka guha ruswa umupolisi wari uri mu kazi. Ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu gihe iperereza rigikomeje.
Nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo ibitangaza, umupolisi yari ari mu kazi ke gasanzwe muri santeri ya Kabarore, Nzeyimana Albert ahaca atwaye moto, aramuhagarika asanga iyo moto nta pulaki ndetse n’ubwishingizi ifite.
Ngo nibwo uyu Nzeyimana yashatse guha ruswa y’amafaranga ibihumbi icumi(10.000Frw) uyu mupolisi ngo amureke, ariko ahita amuta muri yombi kubera gushaka kumuha ruswa.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Senior Superitendent of Police Benoit Nsengiyumva, yashimiye uyu mupolisi kubera ko yanze gufata aya mafaranga no gukora akazi ke neza, anasaba abaturage kwirinda guha ruswa abapolisi kuko bazi ko ari icyaha gihanwa n’amtegeko.
Akaba yagize ati:”Abantu bagomba kumenya ko gutanga no kwakira ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi ko ruswa igira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu, ndetse Polisi y’u Rwanda ikaba itihanganira utanga n’uwakira ruswa”.
Yakomeje ashishikariza abatwara ibinyabiziga buri gihe kwitwaza ibiranga ibinyabiziga byabo ndetse n’impushya zabo zo gutwara ibinyabiziga.
Kinyarwanda
English











