Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo ifunze umugabo witwa Dusengimana Jean Claude w’imyaka 37 y’amavuko ukekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bivamo urupfu yakoreye muramu we witwa Kamuzinzi Diogene w’imyaka 40 y’amavuko.
Byabaye mu ijoro ryo kuwa kane taliki ya 3 Nzeli 2013, mu ma saa mbiri z’umugoroba, mu mudugudu wa Rubare, akagari ka Rurenge, mu murenge wa Remera, akarere ka Gatsibo, nyuma y’aho aba bagabo bombi bari bigeze kuganira mu mu saa kumi n’imwe aho Kamuzinzi yari yaciye kuri resitora ya Dusengimana iri ku gasantere kari hafi aho ava gusenga,akamuherekeza agataha undi nawe agasigara acuruza n’umugore we.
Bwarije Dusengimana n’umugore we barataha(nk’uko abyivugira), ageze hafi y’urugo, yikanze umujura mu rutoki rwe, maze akeka ko hari uje kumwibira ibitoki nk’uko byari bimaze iminsi bimubaho, ajya mu nzu azana icyuma(aga ferabeto ) yahise yerekeza ku gitoki yakekaga ko ari cyo baba bagendereye kuko ari cyo cyari gikomeye kurusha ibindi; yarakihasanze maze asubira mu rugo.
Mu gusubirayo ariko, yabonye umuntu atazi asa n’ushaka kwiruka maze amutera ya ferabeto yari yitwaje mu mutwe aramukomeretsa bikabije ahita atangira no kuvuza induru atabaza.
Abahageze basanze ari muramu we Kamuzinzi(kuko umugore we ni mushiki wa Dusengimana) yakomeretse mu mutwe, bahita bamuheka bamwerekeza ku kigo nderabuzima cya Humure, nabo bahise bamwohereza ku bitaro bya Kiziguro aho yageze agahita ashiramo umwuka.
Dusengimana nawe ubu akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore aho ategereje gushyikirizwa ubutabera.
Kuri iki gikorwa, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gatsibo, Superintendent Emmanuel Gahigi aragira inama abaturage ko, n’ubwo waba wakorewe icyaha nka Dusengimana wakekaga ko yakwibwa ibitoki cyangwa wahemukiwe na mugenzi wawe mu buryo ubwo ari bwo bwose, nta muturarwanda n’umwe ufite uburenganzira bwo kwihanira .
Superintendent Gahigi akomeza avuga ko iyo wihaniye nawe uhanwa n’amategeko kuko Leta yashyizeho inzego zishinzwe kurengenura uwarenganywa mu buryo ubwo ari bwo bwose bityo dukwiye kugana izo nzego dore ko zegerejwe abaturage.
Gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake bigatera urupfu bihanishwa ingingo ya 151 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda aho ivuga ko gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).
Iyo yakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu.