Polisi ikorera mu karere ka Gasabo yafatanye Mvuyekure Jean Claude, Bitwayiki Laurent, Ahimboneye Jean d’Amour, Harerimana Isaie, Mukaneza, Mukandekezi Marthe, Birahira Emmanuel, amaduzeni atatu ya Chief Warage, amashashi icumi ya Zebra, na litiro mirongo ine za Kanyanga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba,Inspector of Police (IP), Emmnauel Kayigi,yavuze ko bafatiwe mu mukwabo wari ugamije gufata abateka, abanywa, n’abacuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe,wakozwe mu kagari ka Karambi, umurenge wa Ngarama, ku ya 14 Gashyantare.
Yavuze ko bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngarama, kimwe n’ibyafashwe akaba ari ho bibitse, mu gihe iperereza rikomeje.
IP Kayigi yagize ati,"Ibi uretse kuba bitemewe kugurishwa, gutundwa no kunyobwa mu Rwanda, abahanga bemeza ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa.Nta mpamvu yo kwiyangiririza ubuzima no gukora ibinyuranyije n’amategeko kandi hari ibinyobwa byinshi byujuje ubuziranenge kandi byemewe n’amategeko byacuruzwa no kunyobwa".
Na none yagize ati,"Nta muntu unywa ibiyobyabwenge ushobora gutera imbere kuko ibyakabaye biteza imbere umuryango abipfusha ubusa abigura ibishyira ubuzima bwe mu kaga".
Yakanguriye abaturage kutanywa, kudacuruza no kudatunda ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora, mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha bitera birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku mbaraga abana, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu , n’amakimbirane mu ngo.
Kinyarwanda
English











