Abaturage b’akarere ka Gatsibo bishimiye serivisi baherewe muri Police Mobile Station ku itariki 1 Werurwe.
Kuri uwo munsi, serivisi zo muri iyi modoka zatangiwe mu gasantere ka Ntama, mu murenge wa Rwimbogo.
Abagera kuri 90 ni bo bahawe serivisi zitandukanye zitangwa n'iyi modoka irimo icyo umuntu yakwita "Sitasiyo ya Polisi igenda".
Umwe muri bo, Mushumba John, w’imyaka 80, yagize ati: "Nkimara kubwirwa iyi gahunda nahise nza, none dore mbonye igisubizo ku kibazo nari mfite cyo gukubitwa. Ntako Polisi idakora ngo itwegereze serivisi".
Senior Supt. of Police (SSP) Willy Marcel Higiro, umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe itangazamakuru yasobanuriye abaturage bari bitabiriye iyi gahunda ko igamije kwegereza serivisi abaturage cyane cyane abatuye kure ya sitasiyo za Polisi.
Muri iyi modoka, haba harimo ibiro bikorwamo n’abapolisi, n’umukozi wa MAJ (Maison d’accès à la Justice) , bakira ibibazo by’abaturage bitandukanye.
Yavuze ko ubu Polisi y’u Rwanda ifite bene izi modoka eshatu zigenga zijya ahantu hatandukanye mu gihugu.
Ibyinshi mu bibazo by’abaturage byari bishingiye ahanini ku rugomo, amakimbirane n'ibikomoka ku mitungo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Mushumba John, yashimiye Polisi kubera iki gikorwa.
Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibyaha ndetse no gutanga amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano.
Kinyarwanda
English











