Abaturage bo mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo bakanguriwe kurushaho kugira isuku no kurwanya ibiyobyabwenge, byo soko y’ibyaha bitandukanye.
Bahawe ubu butumwa ubwo hatangizwaga ubukangurambaga ku isuku mu karere ku itariki 10 Mutarama.
Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Esperance Uwimpuhwe, cyabimburiwe no gusiga irangi ku gikuta cy’ishuri ry’urwunge rw’amashuri rwa Bugarura, rihereye mu kagari ka Rwarenga.
Mu nama n’abaturage b’uyu murenge nyuma yo gutangiza ku mugaragaro iki gikorwa,Uwimpuhwe yasabye abitabiriye inama kurangwa n’isuku ku mubiri,aho baryama,mu bwiherero ndetse no kwita ku isuku y’ibiribwa.
Yabakanguriye kujya bateka amazi yo kunywa cyangwa bagashyira imiti yabugenewe nka “sur eau” mu mazi yo kunywa no gutekesha.
Uwimpuhwe yasabye ababyeyi n’abarezi muri rusange gutoza abana kugira isuku haba mu rugo no ku ishuri.
Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kurushaho gukangurira abaturage kugira isuku,kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubikumira bakaza amarondo kandi bagatanga makuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano.
Inspector of Police (IP), Roger Rwakayiro,ushinzwe guhuza Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu karere ka Gatsibo, yakanguriye abaturage bari bitabiriye iyo nama kwirinda kunywa no kugurisha ibiyobyabwenge birimo Kanyanga,inzoga z’inkorano zitemewe nk’ibikwangari ndetse n’urumogi.
Yagize ati,”Kunya no kugurisha ibiyobyabwenge birahanirwa.Byumwihariko, kubinywa ni ukwishyirira ubuzima mu kaga.Hari imishinga myinshi yemewe umuntu yashoramo amafaranga aho kuyatwika.”
IP Rwakayiro yagiriye urubyuruko inama yo kwirinda abashobora kubizeza kubabonera cyangwa kubaha imirimo hanze y’igihugu abibutsa ko, birangira babafashe bugwate maze bakabashora mu mirimo y’ingufu n’agahato utibagiwe ubusambanyi bityo asaba abaturage muri rusange kurwanya bene ubu bucuruzi bw’abantu.
Yasabye na none abaturage kwirinda kwihanira ahubwo bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibarenganure.
Kinyarwanda
English











