Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo, irasaba abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto muri aka karere kutishora mu biyobyabwenge babikwirakwiza, babinywa, cyangwa batwara ababivanye ahantu runaka babijyana ahandi.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gatsibo, Superintendent of Police(SP) Eric Kabera yavuzeko abamotari bakunze kuba batwaye abacuruzi biganjemo ab’urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Chief Warage, Zebra, na Kanyanga.
Aha yavugaga ku ifatwa riherutse kuba, aho umwe muri aba bacuruzi witwa Niyomwungeri Ali yafatiwe I Kabarore atwaye ibiro birindwi by’urumogi kuri moto.
SP Kabera yagize ati:“Tumaze imyaka twigisha abamotari ku bubi bwo gufasha ubu bucuruzi butemewe, twageze kuri buri mumotari ukorera muri Gatsibo, ntawe ukwiye kwitwaza ko ataburiwe , abo dufata bose baba bazi ko bari mu makosa bazi n’ingaruka zivamo.”
Yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge byinjizwa muri aka karere bivanywe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ibindi bivanywe muri Gicumbi.
SP Kabera yagize ati:"Ubifatanywe arafungwa kandi agacibwa ihazabu. Ifungwa rye rigira ingaruka mbi ku iterambere rye ndetse no ku bo ashinzwe. Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ndetse n’abandi bantu muri rusange barasabwa kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose kandi bakagira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru y’ababitunda, ababinywa, n’ababikwirakwiza."
Yarangije avuga ku ngaruka z’ibiyobyabwenge maze avuga ko Polisi, nk’urwego rushinzwe umutekano, ntakizaruhagarika mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abakora uyu mwuga kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo, ku itariki 17 Nyakanga,Polisi ikorera muri Gatsibo yagiranye inama nabo bagera ku 100 babarizwa muri koperative 3, maze basabwa kutabitunda , kudatwara ababifite, no gutanga amakuru y’ababikora kabone n’iyo baba bamwe muri bagenzi babo.
Kinyarwanda
English











