Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GATSIBO: Yafashwe afite ibiro birenga 8 by?urumogi yashakaga gukwirakwiza mu baturage

Polisi y?u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) mu Karere ka Gatsibo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kamena ryafashe umugabo witwa Manizabayo Eric afite ibiro 8.5 by?urumogi yari ashyiriye abakiriya  mu Mudugudu wa Rugazi, Akagali ka Kanyangese, Umurenge wa Rugarama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko ibikorwa byo gufata Manizabayo byakozwe ahagana saa cyenda z?igicamunsi biturutse ku makuru yizewe Polisi yahawe n?abaturage baturanye nawe.

Ati: ?Abapolisi bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, bahawe amakuru n?abaturage bo mu Mudugudu wa Rugazi, ko Manizabayo afite umufuka urimo urumogi agiye guha abakiriya be. Ibikorwa byo kumufata byahise bitangira abapolisi bakigera aho atuye bahise bamufata barebye umuzigo yarafite basanga harimo urumogi ibiro 8.5, yahise afatwa arafungwa.?

Akimara gufatwa yatangaje ko urwo rumogi atari urwe ahubwo yahawe akazi na Olivier Niyibizi ngo arumushyirire abakiriya be batuye mu Mudugudu wa Rugazi, amwizeza ko narugezayo ari bumuhembe amafaranga n?ubwo atashatse kuyatangaza.

Niyibizi amaze kumenya ko umukozi we yafashwe yahise ahunga abapolisi bageze iwe basanga yahunze ariko n?ubwo agishakishwa, Uyu Niyibzi azwi nka ruharwa mu gucuruza urumogi kuko arukura mu gihugu cy?abaturanyi cya Uganda akarwinjiza mu Rwanda akoresheje inzira zitemewe (Panya), akoresheje moto kandi si ubwambere akurikiranwaho icyaha cy?urumogi kuko yari amaze amezi ane gusa afunguwe aho yari afungiye iki cyaha muri gereza ya Ntsinda iherereye mu Karere ka Rwamagana nyuma yo kurangiza igihano.

Manizabayo yashyikirijwe urwego rw?igihugu rw?ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Rugarama ngo hakurikizwe amategeko, naho ibikorwa byo gushakisha Niyibizi birakomeje ngo nawe afatwe.

SP Twizeyimana yashimye uruhare rw?abaturage mu gufata abanyabyaha cyane cyane abacuruza ibiyobyabwenge, yihangiriza buri wese wishora mu bikorwa by?ibiyobyabwenge kubireka kuko inzego zose zahagurukiye kubata muri yombi, kandi ibihano bihanishwa uwabifatiwemo harimo no gufungwa burundu.
 
Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.