Kuri iki cyumweru taliki ya 26 Nyakanga 2015, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana, yagiriye uruzinduko mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, ahari kubera ibikorwa by’itorero Indangamirwa , rigizwe n’icyiciro cya munani cy’a banyeshuri biga mu mahanga , bakaba barihererwamo amasomo arimo ajyanye n’amateka y’u Rwanda, indangagaciro za Kinyarwanda n’ajyanye n’umuco wo gukunda igihugu.
Aganirira aba banyeshuri, IGP Gasana bagomba kurangwa n’indangagaciro z’ubunyarwanda, baba intangarugero mu kwimakaza umuco w’amahoro , haba mu mashuri bigamo ndetse no mu miryango babamo.
Yagize ati:”Mugomba guhaha ubumenyi muri ibyo bihugu murimo kugira ngo muheshe ishema igihugu cyacu, kandi ikiruseho ni uruhare rwa buri wese muri mwe, mu kumenyekanisha ukuri ku Rwanda, ku iterambere rugezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994, kumenyekanisha umuco warwo, ndetse n’umwihariko wacu wo kwikemurira ibibazo twahuye nabyo.”
Yongeyeho ko igihe cyose bajya bashakisha uburyo n’umwanya wo kubwira abatazi iby’u Rwanda, bandika mu bitangazamakuru mpuzamahanga, bashyiraho imbuga nkoranyambaga ndetse n’amahuriro yo kujya impaka ku cyateza imbere umuco w’ ubumwe no gukunda igihugu.
Aha yagize ati”Itorero ni ingenzi kuko ryigisha urubyiruko indangagaciro z’ubunyarwanda, iyo umuntu yiga uburere mboneragihugu, ahahurira n’ibintu bishya adasanzwe azi kandi by’ingirakamaro; uyu rero ni umwanya wanyu wo kwiga no kumenya imiyoborere y’igihugu cyanyu ndetse n’intumbero gifite muri iki gihe, turangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uvuga ko intego ari uko buri munyarwanda abaho atekanye, akabaho neza kandi akanganya amahirwe na mugenzi we.”
Yabibukije kandi ku byaha ubu isi ihanganye nabyo birimo icuruzwa ry’abantu ndetse n’iry’ibiyobyabwenge, aboneraho kubagira inama yo guhesha isura nziza u Rwanda birinda kugaragara mu byaha nk’ibyo, ahubwo batanga umusanzu wo kubirwanya , bafasha abo bigiraho ingaruka kandi bakorana n’inzego zishinzwe kubirwanya baziha amakuru kubyo baba babonye bijyanye na byo.
IGP Gasana ati:” Buri mwaka , ibihumbi by’abantu cyane cyane abagore n’abana bambutswa imipaka y’ibihugu byabo cyangwa bakagurishirizwa imbere mu bihugu byabo, aba bahura cyane n’ingorane z’ihohoterwa ry’uburengenzira bwa muntu, cyane imirimo y’agahato no gukoreshwa uburaya; mwe rero nk’urubyiruko rw’u Rwanda kandi rwize, mufite inshingano yo kwamagana ibyaha nk’ibi, mukaba kandi imboni z’urubyiruko rugenzi rwanyu rurimo kuzahazwa n’ibi byago mu mpande z’isi zitandukanye.”
Twakwibutsa ko iri torero rihuje abanyeshuri 184 barimo abakobwa 74, bakaba baraturutse mu bihugu 34 bitandukanye.
Kinyarwanda
English











