Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: Tumusime afunzwe azira kwiba moto

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo yafashe umugabo witwa Tumusime André w’imyaka 27, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwiba moto ayikuye mu gihugu cya Uganda.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, uyu mugabo yafashwe kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ukwakira nijoro, afatirwa mu kagari ka Ndatemwa, umurenge wa Kiziguro, ubwo yari ahetse undi witwa Munyankore utaramenyekanye irindi zina kuko yahise atoroka, Polisi ikaba ikomeje kumushakisha.

Polisi ikorera muri ako karere ikomeza ivuga ko aba bagabo bari bari kuri moto ifite pulake nomero UEB 673K yo mu gihugu cya Uganda ikaba nta cyangombwa na kimwe kiyiranga bari bafite.

Mu byangombwa basanganye uyu Tumusime, byagaragaje ko afite ubwenegihugu bw’uburundi, amazina ye nyayo akaba ari Nteziryayo Dieudonné, akaba aba mu nkambi y’impunzi ya Gikangati muri Uganda, muri iyo nkambi akaba azwi kuri iri zina rya Tumusime André.

Nk’uko uyu Tumusime abyiyemerera ngo Munyankore yamusanze mu nkambi, amusaba kumutwara kuri iyo moto akamugeza mu Karere ka Kayonza mu Rwanda aho yagombaga kuyigurishiriza, amwemerera kuzamuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri(200.000)ndetse ngo akaba yari yabanje kumuha avanse y’ibihumbi ijana(100.000), andi ngo akaba yari kuzayamuha amaze kugurisha iyo moto.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba Senior Superitendent of Police Jean Marie Njangwe wemeje iby’ifatwa ry’uyu mugabo, yavuze ko akurikiranyweho kwiba moto ayikuye mu gihugu cya Uganda, kandi ko polisi ikomeje gushakisha uriya watorotse.

Njangwe yanavuze ko Polisi y’u Rwanda irimo kuvugana n’iya Uganda ngo hamenyekane nyirayo niyerekana ibyangombwa byayo ayisubizwe.

Yakomeje kandi asaba ba nyiri moto kwirinda guha abantu batizeye moto zabo kugirango birinde ko zakwibwa muri ubu buryo, akaba yanasabye abaturage kuba maso, bagatungira agatoki Polisi n’izindi nzego z’umutekano icyo bakeka ko cyabahungabanyiriza umutekano.

Uyu Tumusime ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polsi ya Kabarore.