Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: Polisi y’u Rwanda yasuye abanyeshuri ibakangurira kwirinda ibiyobyabwenge n’ibibikomokaho

Icyo gikorwa cyabereye mu ishuri ryitwa Gabiro High School, riherereye mu kagari ka Karenge, Umurenge wa Kabarore,mu karere ka  Gatsibo ,igikorwa cyari cyitabiriwe n’abanyeshuri bagera kuri 600 baryigamo, ubuyobozi bw’ishuri  , ushinzwe urubyiruko mu karere ka Gatsibo ndetse n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Gatsibo(DCLO), IP Roger Rwakayiro.

Hatanzwe ikiganiro hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abanyeshuri aho baganirijwe ku moko  y’ibiyobyabwenge n’aho bikunze kugaragara, ububi bwabyo n’uko bakwiye kubyirinda ndetse n’umusanzu bakwiye gutanga mu kurwanya ikwirakwizwa ryabyo.

IP Rwakayiro yavuze ko  ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa  mu karere ka Rulindo ari ibiba biri mu nzira bijyanwa i Kigali bivuye mu turere duhana imbibi n’imipaka .

IP Rwakayiro  yabwiye abanyeshuri  bari bitabiriye icyo gikorwa ko ingaruka zo kunywa, gucuruza no gutunda ibiyobyabwenge zirimo igifungo n’amande, kandi ko kubishoramo amafaranga ari ukuyangiza kuko iyo bifashwe byangizwa.

Yagize kandi ati:” ibiyobyabwenge biri ku isonga mu bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusinzi, bugira ingaruka mbi zirimo gutwara inda z’indaro zikurikirwa no kuva mu ishuri, ipfunwe , kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, no kwirukanwa mu miryango kuri bamwe.”

Yabakanguriye kwirinda gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu kukirwanya no kugikumira, batanga amakuru ku gihe ku wagikoze cyangwa uteganya kugikora baba bari ku ishuri cyangwa iwabo mu miryango.

Yagiriye kandi inama abanyeshuri yo kujya banywa, no gucuruza   ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Madamu Umfuyisoni Bernadette, ushinzwe urubyiruko mu karere ka Gatsibo mu kiganiro yatanze,yibanze kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” , yibutsa aba banyeshuri ko igihugu kibatezeho byinshi bityo ko bagomba kurangwa n’indangagaciro z’ubunyarwanda kugirango bazabe abaturage babereye igihugu kandi bagomba gukurikiza inama bahora bagirwa z’imyitwarire, haba kutishora mu  biyobyabwenge no mu ngeso mbi, kuko bifite ingaruka kuri bo no kubo babana no ku mutekano muri rusange.

Yarangije ashimira Polisi y’u Rwanda uburyo yegera abanyeshuri n’urubyiruko muri rusange kuko ari rwo rwibasiwe n’ibiyobyabwenge , ubusinzi n’izindi ngeso mbi, ni na rwo kandi rukunze gufatirwa mu byaha bitandukanye, akaba ari rwo rukeneye inyigisho Polisi itanga kurusha ibindi byiciro by’abaturage.