Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2015, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo yafatiye mu rugo rw’umuturage witwa Ntegeyiryo Pierre w’imyaka 60 amakarito 25 y’inzoga zitemewe gucuruzwa mu Rwanda zizwi nka “Chief Waragi”.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yatangaje ko kugirango izi nzoga zifatwe ari umuturage watanze amakuru ko mu rugo rw’uyu muturage harimo inzoga zitemewe mu Rwanda.
IP Kayigi yavuze ko uyu Ntegeyiryo ubusanzwe adacuruza izi nzoga, ahubwo akaba akora akazi ko kuzibikira abazivana mu bihugu bituranye n’u Rwanda, bakazaza kuzihakura bajya kuzicuruza mu bice bitandukanye by’akarere ka Gatsibo n’utundi turere duturanye nako.
Yakanguriye abaturage kwirinda gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage, asaba kandi ababinywa kubireka kuko nk’uko akomeza abivuga, nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore ku ngufu, gusambanya abana n’ibindi.
IP Kayigi yasabye abantu bose kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibi, abasaba kwitabira umurimo bakirinda ubunebwe kuko ari bimwe mu bishobora kubashora mu bikorwa nk’ibi bitemewe n’amategeko.
Mu gihe iperereza rikomeje, Ntegeyiryo ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngarama.
Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda igika cyayo cya 2 ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000Frw) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000Frw).
Kinyarwanda
English











