Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: Polisi y’u Rwanda n’akarere ka Gatsibo barebeye hamwe aho amasezerano y’ubufatanye basinyanye ageze ashyirwa mu bikorwa

Mu rwego rwo gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’akarere ka Gatsibo rigeze, mu cyumweru gishize itsinda rya Polisi n’iry’akarere ka Gatsibo ryarahuye rirebera hamwe ibimaze kugerwaho n’ibitarakorwa.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yavuze ko nyuma y’amezi 6 aya masezerano ashyizweho umukono, akarere gafatanyije na Polisi bari kubaka aho sitasiyo ya Polisi ya Kabarore na Posite ya Muhura bazakorera,
Yanavuze ko kuva ayo masezerano yasinywa, mu bigo by’amashuri n’ahandi hose no mu baturage b’akarere ka Gatsibo hashyizweho clubs zo kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha.

Ruboneza Ambroise yavuze kandi ko muri aya mezi 6, bahuguye abagize komite zo kwicungira umutekano bakaba barigishijwe gukumira no kurwanya ibyaha, kwirinda ibiyobyabwenge no kurwanya ihohoterwa cyane cyane irikorerwa abagore n’abana.

Yabasobanuriye kandi ko basuye ingo zabanaga mu makimbirane, babakangurira kujya bagana ubuyobozi mu gihe bagiranye amakimbirane cyangwa bakegera abaturanyi babo.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gatsibo Superintendent of Police (SP)  Pierre Tebuka yijeje akarere ka Gatsibo gukomeza ubufatanye bwiza mu gukomeza gucunga umutekano no kurwanya ibyaha byose bigamije gucunga umutekano n’imibereho  myiza y’abaturage ba Gatsibo.