Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bafashe abacuruza ibiyobyabwenge

Abaturage b’akagari ka Kigabiro umurenge wa Remera akarere ka Gatsibo, kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Gicurasi bafashe abamotari 2 bari bapakiye amakarito 7 y’inzoga zitemewe mu Rwanda za Chief Waragi.

Kugirango aba baturage bafate icyemezo cyo kubafata, ngo bari bamaze igihe babona izo moto zibacaho zipakiye ibintu batazi, kubera ko bamaze gusobanukirwa uruhare rwabo mu kwicungira umutekano cyane cyane barwanya ibiyobyabwenge, bafashe umwanzuro w’uko nibongera kubabona bazabahagarika bakababaza ibyo baba bapakiye.

Ni muri urwo rwego ku itariki ya 14 Gicurasi babonye baje babahagaritse barahagarara, bababajije ibyo bapakiye umumotari wari utwaye moto ifite pulaki RB738W ahita yiruka, ariko moto ye n’ibyo yari apakiye abisiga aho, basigarana uwitwa Ndimubakunzi Jean Claude wari ufite moto ifite pulaki RB445L.

Aba baturage bahise bahamagara Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo ibata muri yombi.

Mu gihe iperereza rigikomeje, Ndimubakunzi ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba Senior Superitendent of Police (SSP) Benoit Nsengiyumva, yashimye abaturage b’umurenge wa Remera kubera iki gikorwa cy’ubutwari bakoze, abasaba gukomeza guhashya abacuruza ibiyobyabwenge kuko abenshi baba ari n’abaturanyi babo. Akaba yagize ati:” Abaturage nibadufashe gufata aba bagizi ba nabi, kuko ibi biyobyabwenge binyobwa n’abana babo kandi umwana w’umuturanyi wawe iyo abikoresha ashobora kubyigisha uwawe”.

SSP Nsengiyumva arasaba kandi abanywa ibiyobyabwenge kubireka, kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye, nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu, n’ibindi.