Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturage yo gucika ku muco wo kwihanira

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’ Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, arahamagarira abaturage bo mu karere ka Gatsibo kwirinda umuco wo kwihanira, ahubwo buri gihe bakajya bashyikiriza ibabazo n’ibirego byabo inzego z’ibanze, iza Polisi n’iz’ ubutabera.

Ibi, IP Kayigi akaba yarabitangaje ejo tariki ya 24 Nzeri, nyuma y’aho umugabo witwa Kazamarande Emmanuel wo mu kagari ka Kigasha, umurenge wa Ngarama muri ako karere, yivuganye mugenzi we amukekaho gusambanya mushiki we.

IP Kayigi yakomeje asaba abaturage gucika kuri uwo muco wo kwihanira, akavuga ko ahubwo bakwiye kujya buri gihe bihutira kumenyesha inzego z’ ibanze, iza Polisi byananirana bakitabaza ubutabera kugira ngo  ibibazo byabo bishakirwe umuti mbere yuko bivamo impfu.

Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane ab’ inzego z’imidugudu n’ utugari kujya bakurikirana, bakanamenya abantu batabanye neza ndetse n’ingo zirangwamo amakimbirane kandi bakihutira gukemura ibibazo muri iyo miryango kugira ngo bene ubwo bwicanyi bukumirwe.

IP Kayigi yasoje asaba abaturage kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha nk’ibi kimwe n’ ibindi muri rusange, cyane cyane binyuze mu guhanahana amakuru n’ inzego z’ umutekano ku bantu abo aribo bose bakekwaho gukora ibyaha kugirango  bashyikirizwe ubutabera.