Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: Polisi y’igihugu irakangurira ababyeyi kurinda abana impfu ziterwa no kurohama

Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo irakangurira ababyeyi muri ako Karere  kugira uruhare mu kurinda abana babo gukinira hafi y’ amazi nko ku biyaga, imigezi ndetse n’ ibidendezi dore ko bibaviramo kubura ubuzima.

Ibi bikaba bije bikurikira urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 8 warohamye ejo tariki ya 31 Nyakanga, uyu mwana akaba yararohamye mu mugezi wa Nyaminigo uherereye mu Karere ka Gatsibo, umurenge wa Nyagahanga.

Umuyobozi wa Polisi muri ako Karere, Superintendent Gerard Habiyambere yasabye ababyeyi kimwe n’abandi bantu bakuru mu miryango kujya bita ku bana bato hagamijwe kubarinda gukinira hafi y’ imigezi n’ ibiyaga kugirango abo bana barindwe kuyagwamo arinabyo kenshi usanga bibaviramo kubura ubuzima.

Habiyambere yavuze ko ubwo iyi mpanuka yabaga, nyakwigendera yari arimo kwoga muri uwo mugezi kimwe nabagenzi be, ariko nyuma we akaza kurohama.

Umuyobozi wa Polisi muri ako Karere yagize ati’ “Ibiyaga ndetse n’imgezi bihitana abantu muri rusange by’ umwihariko abana bato, ningombwa rero ko ababyeyi nabandi bafatanije kurera bita kubana bababuza gukinira hafi yayo mazi, kandi bakabashakira imirimo mungo kurusha uko bazerera arinabyo bishobora guteza bene ibyo bibazo utanaretse ndetse n’ ingeso zitari nziza nko kwishora mu biyobyabwenge n’ ibindi.”

Yakomeje kandi asaba abatuye muri ako Karere gufasha abana babakura hafi y’ ibyo biyaga n’ imigezi kandi bakanihutira kumenyesha inzego z’ umutekano n’ ubuyobozi bw’ ibanze igihe hari uwamaze kugerwaho nako kaga.