Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo : Polisi yafatiye mu tubare umunani amasashe asaga 200 ya Zebra Warage

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo mu gitondo cyo  ku itariki 19 z’uku Kwezi yafatiye  mu tubare umunani two mu murenge wa Kabarore amasashe ya Zebra Warage asaga 200, ndetse inafata  abantu umunani bacururizaga izo nzoga muri utwo tubare twabo.

Abafatanywe ubu bwoko bw’inzoga itemewe mu Rwanda ni Umuhoza Agnes wafatanywe amasashe 31, Humvumugabo Mathias  wafatanywe 84, Barayavuga Hamdun wafatanywe 3, Karekezi Theogene wafatanywe  18, na Ndayisaba Alexis wafatanywe 32.

Harimo kandi Bizimana Alias wafatanywe amasashe 32, Uzabakiriho Straton wafatanywe 43, na Nsabimana Alphonse wafatanywe amasashe 5.

Akarere ka Gatsibo kari mu hakunze gufatirwa ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye kubera ko gahana imbibi na bimwe mu bihugu bibivanwamo; bikinjizwa mu Rwanda rwihishwa.

Mu kinagiro n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Eric M. Kabera yavuze ko ibyinshi mu biyobyabwenge byinjizwa muri Gatsibo bifatwa biturutse ku makuru atangwa n’abaturage bazi ingaruka zo kubyishoramo, kandi biyemeje gutanga umusanzu mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo.

Yashimye abaturage batanze amakuru yatumye ayo  masashe ya Zebra Warage afatwa; kandi aboneraho gusaba abatuye aka karere muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera; no kugira uruhare mu kubikumira no kubirwanya bakora neza amarondo, kandi batangira amakuru ku gihe atuma hakumirwa icyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya umutekano.

SP Kabera yagiriye inama abishora mu biyobyabwenge kubicikaho agira ati,"Nta cyiza cyabyo. Ababyinjiza mu gihugu n’ababicuruza barasabwa kubireka. Abazakomeza kubikora bamenye ko isaha iyo ari yo yose bazafatwa babiryozwe ."

Yagize kandi ati,"Ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko, bihungabanya umudendezo wa rubanda birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ni yo mpamvu buri wese asabwa kubyirinda no gutungira agatoki Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe ababyishoramo."

Aba umunani bafatiwe mu karere ka Gatsibo biyongera ku uwitwa Ukurikiyimana Jean Claude wafatiwe mu karere ka Gakenke ku itariki 18 z’uku Kwezi afite ibiro bitanu by’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko Ukurikiyimana yafatiwe mu kagari ka Bumba, mu murenge wa Muyongwe atwaye urwo rumogi mu gafuka; kandi ko afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rushaki mu gihe iperereza rikomeje.