Abasore batanu bari mu maboko ya Polisi mu murenge wa Kiramuruzi, Akarere ka Gatsibo, nyuma yo gufatwa barimo gupfunyika urumogi.
Abafashwe ni Mbarushimana Daniel, Mutsindashyaka Theogene, Habanabakize Djuma, Habimana Jean Baptiste, Nsengiyunva Napoleon.
Iyo nzu yafatiwemo urwo rumogi iherereye mu mudugudu wa Rubaya, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro, Akarere ka Gatsibo.
Polisi y’ u Rwanda ikorera mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo yafashe aba basore barimo gushyira urwo rumugi rungana n’ibiro 60 mu dupfunyika, bakaba bari bikingiranye mu nzu y’uwitwa Bizimana bakunze kwita Kazungu akaba we agishakishwa na Polisi.
Aba basore bahakana bivuye inyuma ko badacuruza urumogi, bakavuga ko bari abakozi ba Kazungu. Ibyo abo basore bavuga bikaba ari amatakirangoyi kuko Polisi ikorera muri ako gace yo ivuga ko ibimenyetso ifite bigaragaza ko bari bafatanyije.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba Superintendent (SP) Emmanuel Karuranga yashimiye abaturage cyane kuko aribo bagize uruhare mu gutanga amakuru kugira ngo aba bakurikiranyweho gucuruza urumogi batabwe muri yombi.
SP Emmanuel Karuranga akaba agira inama urubyiruko by’umwihariko, kuko arirwo rugaragara muri ibi bikorwa bibi, gukura amaboko mu mifuka bakitabira umurimo bakiteza imbere binyuze mu nzira nziza. Yakomeje agira ati” Polisi ntizigera yihanganira umuntu wese ucuruza ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima bw’abanyagihugu”.
Icyaha kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi mirongo itanu kugera ku bihumbi Magana atanu y’u Rwanda nk’uko bikubiye mu ngingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.