Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo yafashe umujura ukurikiranyweho kwiba ibikoresho bya moto. Ibi byabaye ku wa kane taliki ya 7 Kamena 2018, ku manywa y’ihangu, ubwo umusore witwa Munyampeta Jean de Dieu w’imyaka 27 y’amavuko, bamusangaga mu mudugudu wa Kiburara, akagari ka Kiburara mu murenge wa Rwimbogo, agiye kugurisha amapine ya moto agera kuri 7 yari yaribye mu iduka ribarizwa mu gasanteri ka Kabarore.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald KANAMUGIRE, yemeje aya makuru avuga ko kugirango uwamwibye afatwe habayeho ubufutanye bwa polisi n’abaturage.
Yagize ati” uwitwa Bigirimana Etienne ucururiza mu gasanteri ka Kabarore yibwe amapine ya moto arindwi ku italiki ya 29 Gicurasi uyu mwaka, ayaburira irengero. Munyampeta yari ajyanye ayo mapine yibye, mu isoko rya Rwagitima ariko abanza guhamagara kuri telefone uwitwa Twizeyimana Theoneste ukanika amamoto n’imodoka mu isantere ya Kabarore ahazwi nka ‘’finance’’, ko afite imari ashaka kumuzanira, undi aramubwira ati yizane. Yaraje ahageze abona ayo mapine ameze nk’ayo Bigirimana yibwe, ahita aduhamagara turamufata.”
CIP Kanamugire yongeyeho ko bakimara kumufatana ayo mapine nta narimwe aragurisha bahise bayasubiza nyirayo
Yabivuze agira ati:’’ Ku bw’amahirwe mu kumufata, twasanze nta pine na rimwe muri yo aragurisha kuko yari akiyafite yose uko ari arindwi. Twayasubije nyirayo, Bigirimana naho Munyampeta Jean de Dieu ashyikirizwa urwego rw’ igihugu rushinzwe kugenza ibyaha kuri sitasiyo ya Kabarore kugirango rubikurikirane.’’
CIP Kanamugire yasoje ashimira abaturage uruhare bagira mu gutanga amakuru atuma abantu nk’aba bafatwa, abasaba ko bakomeza bakabigira umuco bakajya bayatangira ku gihe, bagakumira ibyaha bitaraba.
Mu ijambo rye Bigirimana Etienne arashimira Polisi y’u Rwanda ku buryo idahwema gutabara abaturage mu gihe icyo aricyose uyitabaje.
Bigirimana yagize ati” Ndashimira polisi uruhare igira mu kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo. Ubu njyewe numvaga ko byarangiye aya mapine ntazayabona, ariko kubera ubushishozi n’ubunyamwuga biranga polisi yacu aho ikorera hose byatumye Munyampeta abura aho agurishiriza ariya mapine y’amibano, ahita afatwa”.
Yasoje ijambo rye asaba abantu bose ko mu gihe bibwe cyangwa se baba banahuye n’ikindi kibazo, kujya bahita bihutira kubimenyasha polisi kandi ko nawe ubwe agiye kuyibera ijisho aho akorera akazajya yihutira kuyigezaho amakuru y’ibyo azajya abona byahungabanya umutekano.
Kinyarwanda
English











