Ku itariki ya 7 Mutarama 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo yafashe imodoka yo mu bwo bwa Dyna ifite nimero iyiranga RAD 256F ipakiye amacupa 4320 y’inzoga zitujuje ubuziranenge bise “Somawumve”.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire, yavuze ko iyi modoka yavaga mu karere ka Rwamagana , igeze ahitwa i Nyagahanga mu karere ka Gatsibo abapolisi bari mu kazi kabo gasanzwe barayihagarika, ihagaze basanga itwaye izi nzoga zitujuje ubuziranenge bahita bayijyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatsibo.
CIP Kanamugire yavuze ko izi nzoga zari iz’uwitwa Ngiruwonsanga Obed w’imyaka 36 akaba yaraciwe amande yagenwe n’akarere, naho izi nzoga zikaba zizangizwa mu buryo bwabugenewe.
Ku bubi bw’izi nzoga yavuze ati:”Inzoga nk’izi zitujuje ubuziranenge ziteza ubusinzi bukabije bushobora guteza urugomo n’umutekano mucye, ariko uretse n’ubusinzi hiyongeraho ko zishobora no guhitana abazinyoye bitewe n’isuku nkeya n’ibikoresho bizikoze.”
Yavuze ko mu Ntara y’Uburasirazuba nta rwengero rwemewe ruzwi rwenga izi nzoga, ko hari abazenga rwihishwa, anongeraho ko “inzego zose zifatanyije n’abaturage ubu zahagurutse kugirango inzengero nk’izi zenga inzoga zangiza ubuzima bw’abaturage zimenyekane zifungwe”.
CIP Kanamugire yihanangirije abenga bakanacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge by’umwihariko, n’abacuruza ibiyobyabwenge muri rusange, akomeza avuga ati:”Gushora amafaranga mu nzoga nk’izi zitujuje ubuziranenge ni ukuyapfusha ubusa, kuko iyo zifashwe zirangizwa, kandi turakangurira abantu kunywa no gucuruza ibinyobwa bidafite ingaruka mbi ku buzima bw’uwabinyoye."
Yaboneyeho umwanya wo gukangurira abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha, batangira amakuru ku gihe, buri wese arushaho kuba ijisho rya mugenzi we, kugirango habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’inzoga z’inkorano, izitemewe gucuruzwa mu Rwanda, izitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge muri rusange ndetse n’ibindi byaha.
Mu minsi ishize, ubugenzuzi bw’inganda z’inzoga zikora zitujuje ubuziranenge bwakozwe na Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), bwemeje ko inzengero 45 zitujuje ubuziranenge mu Ntara y’Uburasirazuba zifungwa.
Imibare yatanzwe n’iki kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) kandi, yagaragaje ko mu nzengero 27 zagaragaye mu Ntara y’Amajyaruguru, 7 zonyine arizo zari zifite ibyangombwa bizemerera gukora, ku nzengero 32 zagaragaye mu Majyepfo 19 nizo zari zifite ibyangombwa . Aha hombi izitari zifite ibyangombwa zikaba zarafunzwe, naho mu Ntara y’Uburengerazuba n’Umujyi wa Kigali hagiye hafungwa urwengero rumwe rumwe.
Kinyarwanda
English











